konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

VIDEO: Mike Karangwa na Isimbi bakoze ubukwe bw’amateka bwaranzwe n’udushya twinshi

VIDEO: Mike Karangwa na Isimbi bakoze ubukwe bw’amateka bwaranzwe n’udushya twinshi
24-02-2019 saa 08:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9785 | Ibitekerezo 1

Mike Karangwa wamamaye mu Rwanda nk’umunyamakuru, MC, umuhanzi, umukemurampaka mu marushanwa ya Miss Rwanda n’ibindi bitandukanye, yakoze ubukwe bw’akataraboneka asezerana na Isimbi Roselyne bari bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo, ubukwe bwabo bukaba bwaranzwe n’udushya twinshi cyane kandi busiga amateka mu mbaga y’abantu benshi babwirabiriye barimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019, nibwo Mike Karangwa yasezeranye imbere y’Imana na Isimbi Roselyne yari aherutse gusaba no gukwa ndetse bari baranasezeranye imbere y’amategeko.

JPEG - 115.4 kb
JPEG - 101.3 kb

Nyuma habayeho umuhango waranzwe n’ibyishimo bidasanzwe wabareye ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubukwe bigaragara ko bwateguwe bihagije kandi bwakoreshejwemo amafaranga atubutse, ikindi abantu b’ingeri zitandukanye bakaba barabwitabiriye ku bwinshi ku buryo aho bwabereye hari hakubise huzuye.

REBA UDUSHYA TWARANZE UBU BUKWE HANO:

Kubyina kw’abageni mu bice bitandukanye by’uyu muhango w’ubukwe, uburyo Mike Karangwa yaririmbiye umugore we, imitoma myinshi yabwiriye mu ruhame uyu mugeni we, urwenya rw’umushyushyarugamba n’ibindi bitandukanye, bigize udushya twaranze ubu bukwe bwashimishije cyane ababwitabiriye.

JPEG - 120.1 kb
JPEG - 107 kb
JPEG - 142.1 kb
JPEG - 91 kb

Abahanzi nka Hope, Senderi, Aline Gahongayire, Kavutse Olivier wa Beauty For Ashes n’abandi bahanzi bataramiye aba bageni n’abatashye ubukwe ibirori byabo biraryoha abantu bacinya akadiho biratinda.

REBA BAMWE MU BAGENI UKO BASUSURUKIJE UBU BUKWE HANO:

AMAFOTO: Regis Byiringiro/Inyarwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
GATARE Kuya 26-02-2019

Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...