AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Aaron yavuze icyari cyamurakaje ku munsi w’ ubukwe bwe na Josée ufite ubumuga bw’ ubugufi

Aaron yavuze icyari cyamurakaje ku munsi w’ ubukwe bwe na Josée ufite ubumuga bw’ ubugufi
25-01-2019 saa 07:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 14380 | Ibitekerezo

. Aaron ni umunyonzi wize ubwubatsi ndetse avuga ko afite impano y’ ubuhanzi
.Aaron yasobanuye impamvu k’ umunsi w’ ubukwe yari arakaye
.Aoron , na Josée na nyirabukwe bafite icyizere ko Josee azabyara nubwo byavuzwe ko afite imyaka 50.

Inkuru mpamo y’ urukuko rudasanzwe rwa Ndayiteye Aaron na Mukeshimana Josée irakomeje, ibyumweru bibiri bigiye gushyira babana nk’ umugore n’ umugabo nyuma yo gusezererana imbere y’ amategeko n’ imbere y’ Imana muri ADEPR Taba, mu karere ka Huye. Bavuga ko babanye neza bigashimangirwa n’ abaturanyi babo banabizeza gukomeza kubaba hafi.

Aaron na Josée batuye ahitwa Gahenerezo kuri metero nk’ `1 500 uvuye muri gare routiere ya Huye.

Bavuga ko urukundo rwabo rwarwanyijwe n’ abo mu miryango yabo ndetse n’ inshuti ariko rugakomeza. By’ umwihariko Aaron yabwiye UKWEZI ko hari ‘umusore yabwiye ngo azamwambarire amutera utwatsi’.

Iyi nzu niyo Aaron na Mukeshimana Josée batuyemo,barayikodesha

Havuzwe ko Aaron yashatse Josée amukurikiyeho amafaranga ndetse ngo yamuhaye miliyoni 17 gusa bombi barabihakana bakanagaragaza ibimenyetso.

Aaron ati “Ijambo akunda kumbwira nkumva riranshimishije, akunda kumbwira ko ankunda, abavuga ngo namukurikiyeho amafaranga si byo kuko iyi nzu tubamo turayikodesha, iyo aba yarampaye amafaranga tuba twarubatse, tukagura n’ imodoka”

Akomeza avuga ko kuba akundana n’ umugore we bitamutera isoni, kuko ngo niyo bagiye kujya ahantu amuterura akamwicaza kuri moto, akabona abantu bashungereye we akumva ntapfunwe bimuteye.

Josée ati “Naramubwiye nti niba unkurukiyeho amafaranga rwose igendere nta mafaranga mfite”

Ndayitegeye Aaron w’ imyaka 26 avuga ko yaryamye akabona mu iyerekwa ko Mukeshimana Josée ariwe uzamubera umugore, kuva ubwo akajya ajya kumusura ku kazi bakaganira urukundo rukavuka ubwo nyuma y’ umwaka n’ igice bagakora ubukwe.

Mukeshimana Josée avuga ko afite imyaka 35 y’ amavuko gusa ngo ku irangamuntu ye nyina yaribeshye bandikisha igihe kitari cyo, niho inkuru zavuye bavuga ko afite imyaka 50.

Aaron yarwaye bitunguranye k’ umunsi w’ ubukwe bwe

Tariki 10 Mutarama nibwo Josée na Aaron basezeranye imbere y’ amategeko, tariki 12 basezerana imbere y’ Imana. Buri buke bajya gusezerana Aaron yafashwe n’ uburwayi budasanzwe aragagara baramusengera arazanzamuka, bukeye nabwo yongera kurwara umunsi w’ ubukwe wageze.

Umuhango wo gusaba no gukwa wari uteganyijwe kuba saa tatu za mugitondo ariko watangiye saa saba ku mpamvu bavuga ko zatewe nubwo burwayi.

Mukeshimana avuga ko uko gukererwa kw’ imihango yo gusaba no gukwa bitamuteye ubwoba ngo abe yakeka ko bamubenze kuko ngo yari abizi ko Aaron arwaye ndetse yaraye amwiboneye.

Mu rugo rwabo bafashanya umwe umwe yaba atetse undi akaba akora isuku mu nzu

Bamwe mu batashye ubu bukwe batashye bavuga ko Aaron atari yishimiye umugore we kuko atigeze na rimwe agaragara aseka k’ umunsi w’ ubukwe bwe. Aaron ati “Kudaseka si uko ntarinishimiye umugeni wanjye ahubwo nari ndwaye .”

Aba bageni bavuga ko bafite icyizere cyo kuzabyara. Josée avuga ko atabyaye yabyihanganira kuko urubyaro rutangwa n’ Imana gusa Aaron we iyo abajijwe uko yakwitwara babuze urubyaro avuga ko ‘ntacyo afite yabivugaho ngo yabona icyo abivugaho ari uko byabaye’.

Nyirabukwe wa Josee ati ’Josee azabyara na Sara yarabyaye

Nyiramucyo Seraphine, nyina wa Aron uvuga ko atigeze aca intege urukundo rw’ umuhungu wa Josée avuga ko afite icyizere ko umukazana we azabyara kuko na ngo Sara(uvugwa muri bibiliya) yabyaye afite imyaka 90.

Yagize ati “Numva mfite icyizere ko azabyara kuko na Sara yabyaye afite imyaka 90”

Josée na Aron bahuriza ku kuba hari inshuti na bamwe bo mu miryango yabo banze kubashyigikira mu rukundo rwabo.

Mujawamariya Ancille, Umuturanyi wabo avuga ko kuba umukobwa afite ubumuga bw’ ubugufi bidakwiye kuba impamvu yo kumubuza kubana n’ uwo yakunze.

Mujawamariya Ancille, umuturanyi

Yagize ati “Urukundo ni urukundo niyo yaba acitse ukuguru ntibyababuza kubana neza. Ni ukuri Josee turamushyigikiye tuzamusura icyo azakenera tugifite tuzakimuha, ni ukuri turabifuriza urugo rwiza”

Mukeshimana Josée akora muri Musée I Butare naho Ndayitegeye Aaron ni umunyonzi ariko yize ubwubatsi ndetse afite impano y’ ubuhanzi mu minsi iri imbere nabona ubushobozi azasohora indirimbo. Aaron anafite indirimbo y’ urukundo yahimbiye Mukeshimana Josée.

Abana b’ abaturanyi bakunda Mukeshimana Josée

Aaron na Mukeshimana Josée ntibicwa n’ irungu abaturanyi barabasura bakaganira


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA