AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abafana ba Bobi Wine bamanuye Bebe Cool ku rubyiniriro bamutera ibiti n’amabuye -Video

Abafana ba Bobi Wine bamanuye Bebe Cool ku rubyiniriro bamutera ibiti n’amabuye -Video
3-09-2018 saa 10:28' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4000 | Ibitekerezo

Bebe Cool yahuriye n’uruva gusenya mu gitaramo yari yagiye kuririmbamo, aho yibasiwe n’abakunzi ba Bobi Wine, bamutera amabuye, ibiti n’amacupa ubwo yajyaga ku rubyiniriro bamubuza kuririmba. Abakoze ibi bashinja Bebe Cool gufatanya na Leta ya Uganda kugirira nabi Bobi Wine akaba yarakurijemo ubumuga.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 31 Kanama 2018, ubwo uyu muhanzi Bebe Cool yari yitabiriye igitaramo cyari cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval cyari cyatumiwemo Umunya Jamaica Tarrus Riley.

Ubwo Bebe Cool yageraga ku rubyiniriro ibyari igitaramo byahinduye isura, kuko agitangira kuririmba indirimbo ya mbere yahise yakirwa n’amacupa y’amazi, ibiti n’amabuye ndetse n’induru.

Bebe Cool yabanje kwinangira kuva ku rubyiniriro, bikomeza gufata indi intera hitabazwa abapolisi n’abasirikare baramumanura maze bahosha intambara yari imaze gufata indi ntera.

Ibinyamakuru binyuranye byo muri Uganda byanditse ko abakunzi ba Bobi Wine bari bitabiriye iki gitaramo bagaragaje kutishimira Bebe Cool, kuko abenshi batera hejuru bavuga ko batamushaka ngo kuko ari umugome w’umugambanyi.

Ku Cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2018, Bebe Cool yanditse kuri Facebook agaragaza ko yababajwe bikomeye n’abafana ba Bobi Wine bamuteye amabuye bakamubuza kuririmba, avuga ko yafashe umwanzuro wo kuba ahagaritse gukorera ibitaramo muri Uganda

.Yagize ati “Mu byumweru bishize, nahisemo guceceka nk’uburyo bwo kutivanga mu bikorwa bya politike biri kubera mu gihugu. Ku bw’amahirwe make ubwo nari mu gitaramo ku wa Gatanu natewe amacupa n’amabuye n’itsinda ryari ryabyiteguye rinziza ko nanze kwiyunga kuri politike yabo. Isengesho ryanjye ni uko ibiri kubera mu gihugu cyacu dukunda bitakomeza kugana habi. ”

Bebe Cool yamanuwe ku rubyiniriro na Polisi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA