AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abagize Tuff Gangs batawe muri yombi bari gukorera igitaramo kuri YouTube

Abagize Tuff Gangs batawe muri yombi bari gukorera igitaramo kuri YouTube
24-05-2020 saa 08:13' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2175 | Ibitekerezo

Abahanzi batanu bahoze bagize Itsinda rya Tuff Gang ryamenyerewe mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda batawe muri yombi ubwo bari mu gitaramo cyatambukaga kuri YouTube.

Abatawe muri yombi bafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020, ubwo bakoraga igitaramo bari bahuriyemo bivuga ko bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Aba bahanzi ni Jay Polly, Bull Dogg, Fireman, P Fla ndetse na Green P aho baririmbaga bari gufashwa n’itsinda ry’abacuranzi rya Symphony.

Igitaramo bakoze cyatambukaga kuri YouTube cyatangiye mu masaha y’umugoroba mu gihe cyari kigeze hagati bivugwa ko Polisi yaje ihita ibasaba kugihagarika ndetse bahita bajyanwa muri Stade ya Kicukiro ijyanwamo abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19.

Umuraperi Green P niwe wafunguye iki gitaramo aririmba indirimbo ze ebyiri, yakirwa na Bull Dogg nawe waririmbye indirimbo ebyiri nyuma aha umwanya Fireman nawe amaze kuririmba indirimbo ebyiri Polisi iba irahageze.

Amakuru avuga ko ubwo Polisi yageraga ahaturukaga amajwi n’amashusho y’iki gitaramo kugira ngo bigere kuri YouTube yasanze amabwiriza yo kwirinda COVID19 atari yubahirijwe.

Abari bahari bose barimo abahanzi n’abateguye igitaramo bahise batabwa muri yombi bajyanwa muri Stade ya IPRC iri mu Karere ka Kicukiro kurara yo kugira ngo bahabwa inama ni biba ngombwa barekurwe cyangwa bafatirwe izindi ngamba

Amabwiriza yo kwirinda no kurwanya COVID19 ateganya ko ibikorwa bihuza abantu benshi by’umwihariko iby’imyidagaduro bibujijwe ndetse n’ahantu hahurira abantu barenze umwe bagashishikarizwa gushyira intera hagati yabo ndetse bakambara n’agapfukamunwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA