AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abakobwa baradutinya, nibyo kubona umugore ntabwo byoroshye - Kizito Mihigo

Abakobwa baradutinya, nibyo kubona umugore ntabwo byoroshye - Kizito Mihigo
18-07-2019 saa 15:25' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8718 | Ibitekerezo 1

Umuhanzi Kizito Mihigo, asobanura ko umusore w’icyamamare atoroherwa no kubona umukobwa bakundana ngo abe yanamugira umugore, bitewe n’uko abakobwa ngo babatinya ntibanabagirire icyizere. Ashimangira ko ibivugwa n’abantu banyuranye ku bahanzi bituma uretse n’abakobwa hari n’abandi babatinya.

Ibi Kizito Mihigo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi. Kizito Mihigo ati: "Uko ugenda wamamara uvugwa n’abantu bose hirya no hino bakuvuga ibiri byo n’ibitari byo, abantu baragutinya. By’umwihariko abakobwa batinya abahanzi... Njyewe hari abantu benshi bavuga ngo nonese nitwicarana ntibamfotora?..."

Kizito Mihigo avuga ko abantu benshi baba bishakira ubizima bwabo butuje, bagatinya ko gukundana n’ibyamamare byatuma bazajya bahora mu bitangazamakuru. Avuga kandi ko hari ikintu kiri mu mitwe y’abantu cy’uko abahanzi atari abantu bahamye (serieux), by’umwihariko abakobwa benshi bakaba batizera abasore b’abahanzi mu bijyanye no kuba bakundana bihamye. Gusa avuga ko iyo bibaye umuhanzi akabona umuntu ukwiye, nta kabuza bagira urugo rwiza.

Muri iki kiganiro na Kizito Mihigo, twibanze cyane no ku mishinga afite aho ubu arimo kwakira abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bashaka kwiga muzika mu gihe cy’ibiruhuko, uyu ukaba ngo ari umushinga we mugari yari afite na mbere yo gufungwa, akaba ateganya ko n’abantu bakuru bifuza kwiga umuziki nabo bazagerwaho. Kizito Mihigo ateganya ibikorwa n’imishinga myinshi ijyanye na muzika yizeye ko izamubyarira inyungu ikamufasha kubaho neza nk’umunyamuziki wabyize bihagije i Burayi.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Betty uwase Kuya 19-07-2019

Mwaturangira aho ishuri riri muduhe contact twizanire abana murakoze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...