AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abashakanye benda gutandukana Clarisse Karasira yabakoreye indirimbo ibibutsa umunyenga w’urukundo basangiye bakirambagizanya

Abashakanye benda gutandukana Clarisse Karasira yabakoreye indirimbo ibibutsa umunyenga w’urukundo basangiye bakirambagizanya
29-09-2021 saa 14:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1351 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye indirimbo yise ‘Nimukongeze’ ikubiyemo ubutumwa bugenewe abashakanye bari mu bihe bitaboroheye biganisha ku gutandukana, aho abibutsamo umunyenga w’urukundo babanje kunyuranamo mbere y’uko biyemeza kubana.

Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho ikubiyemo ubutumwa bugamije kubaka ingo zibasiwe n’ibibazo muri iki gihe bituma hari na zimwe zitandukana.

Muri iyi ndirimbo, Clarisse Karasira atangira agira ati “mu minsi ya mbere mukimenyana urukundo rugitoshye umwe yabonaga undi nk’akamalayika, umunyenga bigishyushye…”

Akomeza avugamo ko niba hari abo urukundo rwabo rwacogoye, yifuza ko bumva iyi ndirimbo ati “Nshaka kubabwira ko hakiri amahirwe hari icyizere icyizere icyizere ntarirarenga.”

Mu nyikirizo, agira ati “Nimukongeze urukundo rwongere rugurumane, nimukongeze rwake.”

Clarisse Karasira avuga ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyashibutse mu gahinda yatewe n’itumbagira ry’imibare y’abakomeje gutandukana.

Yagize ati “Igitekerezo cy’iyi ndirimbo nakigize mu mwaka ushize ubwo nari ndi kureba raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kuri gatanya, cyagaragajeko mu mwaka umwe gusa gatanya inkiko zatanze zikubye inshuro 8 !”

Avuga ko ubundi abantu biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo baba bakundana ku buryo ntacyagakwiye kubatandukanya, akavuga kandi ko ibitandukanya abashakanye muri iki gihe akenshi biba byoroshye ku buryo banabyikemurira ubwabo.


UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA