AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Acigatiye Fanta n’irindazi yicaye muri Butiki, Anita Pendo yibutse amagorwa yanyuzemo atwite Ubuheta

Acigatiye Fanta n’irindazi yicaye muri Butiki, Anita Pendo yibutse amagorwa yanyuzemo atwite Ubuheta
5-10-2021 saa 10:55' | By Editor | Yasomwe n'abantu 7560 | Ibitekerezo

Anita Pendo usanzwe ari Umunyamakuru, akaba umubyeyi w’abana babiri, yiyibukije bimwe mu bigoye yanyuzemo ubwo yari atwite ubuheta bwe muri 2018.

Uyu munyamakurukazi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, yabanje gushyira ifoto kuri Instagram yifuriza isabukuru y’imyaka itatu umuhungu we Gisa Ryan wayujuje none tariki 05 Ukwakira.

Nyuma y’iyi foto y’ubuheta bwe yabyaranye na Ndanda bafitanye abana babiri ariko batandukanye ndetse ubu Ndanda akaba aherutse kurongora undi mukobwa, Anita Pendo yashyize indi foto kuri instagram.

Indi foto yashyizwe kuri Instagram na Anita Pendo, imugaragaza yicaye ku mufuka w’ibicuruzwa muri Butiki acigatiye irindazi na Fanta nini ya Citron bigaragara ko akuriwe.

Avuga ko icyo gihe hari tariki 01 Ukwakira 2018 [ubwo haburaga iminsi itatu ngo yibaruke], yayishyizeho ashaka kwibuka ibihe bitoroshye yanyuzemo kiriya gihe.

Yagize ati “Hari ahantu nari nagiye mu materaniro mvuyeyo tugeze mu nzira numva ndisonzeye mbona boutique yari aho ndicara nti aga fanta nako uru fanta runini n’irindazi ryari ribishye kubi ariko nabyibutse ndimaze, ni uko dukomeze urugendo rwacu hari kure kandi nta moto nta modoka.”

Yakomeje agaragaza ko icyo gihe yari amaze amezi arindwi yibana “Aho nari maze nka 7months ndi single, ibyange ni birefu ariko igihe kimwe inzozi zanjye nzazigeraho hanyuma mbasangize urugendo rw’ubuzima bwanjye mu gihe gikwiye..ariko witegereje ubona ko nari naniwe ku maso no ku mutima.”

Yaboneyeho guhumuriza “Abakobwa cyangwa abamama bari mu bihe nk’ibyo mukomere kandi mwikomeze ku Mana nemeza ko ishoboye byose. Amen”

Anita Pendo wakanyujijeho na Nizeyimana Alphonse wigeze kumenyekana mu mupira w’amaguru, ndetse aba bombi bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu barimo uriya Ryan wagize isabukuru y’imyaka itatu uyu munsi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA