AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ahagombaga kubera igitaramo cya M’bilia Bel hahindutse ,yijeje abanyakigali igitaramo cy’imbaturamugabo

Ahagombaga kubera igitaramo cya M’bilia Bel hahindutse ,yijeje abanyakigali igitaramo cy’imbaturamugabo
5-12-2018 saa 21:55' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1440 | Ibitekerezo

Umunyamuziki ufatwa nk’Umwamikazi w’injyana ya Rumba na Kizomba muri Afurika, M’bilia Bel, ukomoka muri RDC yijeje Abanyarwanda byumwihariko abanyakigali ko azabataramira akabibutsa ibihe byo muri 1982 bakaryoherwa ku rwego rwo hejuru ,igitaramo cyagombaga kubera Serena cy’imuriwe muri Camp Kigali.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 5 Ukuboza 2018 yavuze ko yaherukaga mu Rwanda mu myaka 20 ishize ariko n’ubwo yakuze imbaraga n’ijwi bikiri bya bindi ,ati “ naherukaga aha mu myaka 20 ishize ariko ndasaba abakunzi bange bazitabire iki gitaramo imbaraga n’izazindi n’ijwi ntiryahindutse bazaryoherwa “.

Yabajijwe kandi n’abanyamakuru ibanga akoresha kugirango akomeze kuramba Ku kibazo kijyanye n’umuziki w’abato aho uhuriye nuwa mu gihe cye yavuze ko ” umuziki w’ubu utandukanye cyane nuwo mugihe cyabo kuko ikintu cya Mbere gituma umuziki w’umuhanzi utera imbere ari ikinyabupfura gituma abantu bakwizera naho umuziki wa abubu wo biragoranye kuko abenshi bawuzamo baziko ariho bazakura agatubutse bigatuma bibagora gutera imbere,abasaba rero gukora umuziki w’umwimerere kandi bakubahana kuko ariyo nzira nziza yo gukora umuziki .

M’belia Bel yijeje Abanyakigali igitaramo kiganjemo imibyinire idasanzwe

Mike Kayihura uzaririmba muri iki gitaramo yavuze ko nubwo amaze igihe akora umuziki izina rye rikaba ritazwi na benshi uyu ari umwanya wo gutangira kwerekana inganzo ye no gushimangira ubuhanga bwe mu muziki. Yavuze ko ari iby’igiciro cyinshi kuzaririmba ku rubyiniro rumwe na M’bilia Bel yakuze afata nk’umunyabigwi.

Mike Kayihura nawe yijeje abanyakigali kubatungura muri iki gitaramo.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 59 umaze imyaka myinshi yarigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki nyafuirika, asanzwe aba mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa ari naho akorera umuziki we.

M’bilia Bel wazamuye ibendera rya RDC inshuro zitabarika kubera ibihangano bye byazanzamuye imitima y’abatari bacye kubera icyanga cy’amagambo azigize n’imicurangire yazo, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Nakei Naïrobi (El Alambre)’ , ‘Nadina’, ‘Boya Yé’ , ‘Beyanga’ n’izindi nyinshi zitajya ziva mu mitima y’abantu n’ubwo ari izo mu myaka yo hambere.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe, mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000 Frw).

Imiryango izafungurwa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugorobo (18h:30’), igitaramo gitangire saa mbili z’ijoro (20h:00’) muri Camp Kigali .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA