Umuhanzi Aidan Innocent Tumaine Kayitare [Aidan TKay] wamamaye ubwo yari mu itsinda rya Two4Real yashyize amashusho y’indirimbo yise ‘Crush on You’ avuga ko anyotewe kuza gutaramira abanyarwanda.
Uyu muhanzi kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Australia aho atuye n’umuryango we ndetse akaba ariho akorera umuziki yashyize hanze amashusho ya ‘Crush on you’, indirimbo yari imaze ukwezi igiye hanze mu buryo bw’amajwi.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko indirimbo irimo ubutumwa bw’urukundo aho umusore ashobora kubenguka umukobwa akamubwira ko amukunda kandi amukunda uko ari.
Yagize ati “Ni indirimbo y’urukundo kumwe ukunda umuntu, mbese ukamwemeza ko umukundira uko ameze utitaye kuri ibi cyangwa ibibi bye.”
Indirimbo ‘Crush on you’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Nessim Pan ugezweho muri Uganda ndetse amashusho akorwa n’uyu muhanzi Aidan TKay afatanyije na Kevin Gintzburger w’inshuti ye babana muri Australia.
Aidan TKay atangaza ko nyuma yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo afite indi mishinga itandukanye irimo n’indirimbo ari gukorana n’umwe mu ba ‘Producer’ bagezweho muri Uganda.
Uyu muhanzi yavuze ko mu minsi iri imbere ateganya kuza mu Rwanda kubataramira cyane ko bamuheruka cyera akiri muri iri tsinda yari ahuriyemo na Deejay Pius.
Reba hano indirimbo nshya ya Aidan TKay