AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Alain Muku yasabye Abanyafurika gusenyera umugozi umwe mu ndirimbo iri mu ndimi enye

Alain Muku yasabye Abanyafurika gusenyera umugozi umwe mu ndirimbo iri mu ndimi enye
16-12-2020 saa 16:26' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1199 | Ibitekerezo

Umuhanzi akaba n’umujyanama w’abahanzi, Mukurarinda Alain Bernard wamamaye nka Alain Muku yashyize hanze indirimbo yise yise ‘United Africa’, ikubiyemo ubutumwa busaba abatuye mu bihugu bya Afurika gusenyera umugozi umwe kugira ngo bagera ku iterambere rirambye.

Alain Muku usanzwe ari n’umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi mu bikorwa bitandukanye ya ‘Boss Papa Label’ yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020.

United Africa, ni indirimbo iri mu ndimi enye zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili n’Icyongereza mu rwego rwo kugira ngo izarenga imipaka, ubutumwa yifuje gutanga bugere ku batuye Afurika no hanze yaho.

Reba hano ‘United Africa’

Alain Muku avuga ko Abanyafurika bashyize hamwe bagera kuri byinshi, cyane ko ari umugabane ufite buri kimwe cyose cyatuma utera imbere, ariko ko kudashyira hamwe kw’abawutuye akaba aribyo bituma ukomeza gufatwa nk’umugabane udateye imbere.

Ati “Abanyafurika ntitudashyira hamwe turarimbutse. Niba abanyaburayi barabibashije, abanyamerika bakabibasha bagakora igihugu kimwe, twe bitunaniza iki ? Tureba he, turagana he, bitunaniza iki ? Ntaho tujya ntitudashyira hamwe.”

Akomeza ati “bintu byivangura, ibintu by’imipaka biveho. Dushyire hamwe, dukorere hamwe dufite umugabane kuri iyi Isi nta mugabane ukize, ufite ubutunzi nk’uwacu.”

Indirimbo ‘United Africa’ iri mu mudiho wa Kinyafurika igaragaza neza ishusho ya Afurika yuje iterambere kandi ifite buri kimwe cyose abayituye bakwifuza batagombye kujya kugushaka ku yindi migabane.

Ni indirimbo yatunganyirijwe muri Côte d’Ivoire muri studio yitwa High Lavel yo mu Mujyi wa Abidjan, mu gihe yarangijwe n’indi studio y’I Bruxelles yitwa Studio Dada

Reba hano ‘United Africa’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA