Alpha Blondy umuhanzi w’igihanganjye mu njyana ya Reggae, yasusurukije abanya Kigali mu gitaramo cy’amateka, gisozwa abenshi batifuza ko yava ku rubyiniriro kubera urukundo n’urukumbuzi bari bamufitiye.
Iki gitaramo cy’umunsi wa mbere cya Kigali Up Festival, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018, Alpha Blondy yongeye gushimangira imbere y’imbaga y’abakunzi be b’abanyarwanda ko ari umwami w’injyana ya Reggae ku mugabane wa Afurika.
Iki gitaramo cyabereye ku Parikingi ya Stade Amahoro i Remera, cyatangiye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota mike, gitangizwa n’umusore Andy Bumuntu, nawe wagaragarijwe ko indirimbo ze ziri kubaka imitima y’abatari bake.
Blondy yagaragarije abanyarwanda ko akiri umwami wa Raggaee muri Afurika
Nyuma y’uko Andy Bumuntu avuye ku rubyiniriro, yakiriwe n’itsinda ry’abanyeshuri biga mu ishuri ryigisha umuziki riherereye i Muhanga, aho nabo bagaragaje ubuhanga buhanitse mu majwi meza cyane, bashimangira ko ibyo bakora babizi koko.
Mu masaha ya saa tatu n’iminota nibwo Alpha Blondy yahamagawe ku rubyiniriro mazew yakirizwa amashyi y’urufaya nk’ikimenyetso cy’uko bari banyotewe no gutaramana nawe imbona nkubone mu ndirimbo ze zo hambere zakunzwe n’abatari bake.
Yagaragaje imbaraga n’ubuhanga bihabanye n’imyaka afite
Blondy akigera ku rubyiniriro yahereye ku ndirimbo ye “Jerusalem’ abantu bose bahita bahagurukira rimwe bajya ibicu maze bahita bamufasha kuyiririmba ari nako babyina mu njyana ya Raggaee
Uko uyu muhanzi w’imyaka 65 yagendaga aririmba, ni nako yanyuzagamo akaganiriza abafana be ku ijambo ry’Imana, abigisha urukundo ndetse no kubana neza mu mahoro.
Alpha Blondy yamaze amasaha asaga 2 ku rubyiniriro, aho yageze hafi saa sita z’ijoro akiririmbira abakunzi be. Mu gusezera ku bari baje gutaramana nawe, byagaragaraga ku maso yabo ko bagishaka gukomeza gutaramana nawe byaba ngombwa bakanakesha.
Umuhanzi Alpha Blondy ukomoka muri Cote d’Ivoire, aheruka gusohora album nshya ikubiyeho indirimbo ziganjemo izikebura leta ngo ifungure imfungwa zatawe muri yombi mu mvururu zavutse nyuma y’amatora yabaye muri Côte d’Ivoire muri 2010 ubwo hatowe Alassane Ouattara.
Andy Bumuntu niwe wabanje ku rubyiniriro
Blondy yagaragarijwe ko Abanyarwanda bamuhoza ku mutima
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abiganjemo aba Rasta
Ibyishimo byari byasabye abakunzi ba Blondy
Minisitiri Uwacu wari witabiriye iki gitaramo yabanje gusuhuza Alpha Blondy
Imbaraga zari zose kuri Blondy imbere y’imbaga y’abafana be
Bamwe mu bacuranzi ba Blondy
Blondy yazanye n’itsinda ry’abacuranzi be
Amafoto : Mugabo Paccy