Umuraperi w’ Umunyarwanda Hakizimana Aman , abenshi bazi nka Ama-G The Black avuga ko kwishyira hejuru ari bibi cyane ngo niyo mpamvu yahisemo kwiberaho mu buzima bwo kwicisha bugufi.
Ama-G ni umwe mu bahanzi b’ abahanga mu Rwanda. Ibi bigaragarira mu kuba ari umwe mu bantu bazi guhitamo insanganyamatsiko yo kuririmbaho bityo indirimbo yose aririmbye irankundwa.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI online TV yagaragaraje ibibi byo kwishyira hejuru avuga ko yahisemo kuba umuntu wicisha bugufi.
Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo nka ‘Amarira y’ uruhinja, Ikiryabarezi, Twarayarangije n’ izindi’, si umurimo wo kuririmba akora gusa kuko ari umukanishi wa za firigo, akaba n’ umukinnyi w’ amafilime.
Avuga ko aho atuye ari umwe mu bayobozi b’ isibo yo ku mudugudu kuko ngo kuba ari umuhanzi ntabwo bimubuza kuba ari n’ umuturage. Ngo kuba ari umuhanzi ntibimubuza kuganira n’ abaturanyi no kwitabira umuganda kimwe n’ abandi baturage.
Uyu mugabo avuga ko inzu ye yubakwa yari umuyende ahereza abafundi amatafari, ibi ngo byatumye hari umuhanzi umuseka avuga ko bizatuma abantu batamwubaha ariko ngo uwo muhanzi bakora injyana imwe ntagaragara kuri afiche nyinshi kumurusha.
Uyu muhanzi avuga ko kuba yicisha bugufi bimufitiye akamaro kanini nk’ uko yabisobanuye muri iyi video.