AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amafoto ya mbere y’Imodoka y’akataraboneka izahembwa uzegukana ikamba rya Mr Rwanda

Amafoto ya mbere y’Imodoka y’akataraboneka izahembwa uzegukana ikamba rya Mr Rwanda
17-12-2021 saa 14:49' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1332 | Ibitekerezo

Umusore uzegukana ikamba rya Mister Rwanda riteganyijwe kuba, azahembwa ibihembo bitandukanye birimo imodoka ya Celica yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.

Iyi modoka izatangwa na Kompanyi ikodesha ikanacuruza imodoka izwi nka Tom Transformers, yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.

Iyi modoka yeretswe abanyamakuru, ifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw ikaba izegukanwa n’umusore uzatwara ikamba muri iri rushanwa rya Mr Rwanda rizasozwa muri Gashyantare umwaka utaha wa 2022.

Ni irushanwa riri gutegurwa na Sosiyete yitwa ‘Imanzi Agence Ltd’ ifatanyije na TomTransfers.

Byitezwe ko ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda rizatangwa muri Gashyantare 2022.

Abasore bose bifuza guhatanira batangiye kwiyandikisha kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA