AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amafoto ya mbere ya The Ben aterera ivi Pamella yagiye hanze…Ati “Sindabyiyumvisha”

Amafoto ya mbere ya The Ben aterera ivi Pamella yagiye hanze…Ati “Sindabyiyumvisha”
21-10-2021 saa 12:32' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4035 | Ibitekerezo

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben uherutse guterera ivi umukunzi we Pamella Uwicyeza akamwambika impeta amusaba kumubera umugore, yagaragaje akanyamuneza yatewe no kubwirwa ‘YEGO’ n’uwo yihebeye.

Uyu muhanzi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba aherutse mu biruhuko mu birwa bya Maldives, ari na ho yasabiye Uwicyeza Pamella kuzamubera umugore, yagaragaje akanyamuneza ko kuba yaramwemereye.

Mu mashusho The Ben yahyize kuri Instagram kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira, agaragara bari mu bwato bari kumwe n’abandi bantu bariho bafata icyo kunywa no kurya.

Mu kanya Gato aba nk’uhagurutse akagaruka aterera ivi uriya mukunzi we undi na we ntazuyaza agahita amwerera.

Ubutumwa The Ben yaherekeresheje aya mashusho, avuga ko na nubu “Sindiyumvisha ko ari impamo, uyu ni we muntu tugiye kumarana ubuzima bwanjye nsigaje ku Isi. Yambwiye YEGO. munyifurize ibyiza.”

Nyuma yo kwambika impeta Uwicyeza Pamella, benshi barimo n’ibyamamare nka mugenzi we Meddy na we uherutse kurushinga, bifurije uyu muhanzi ibyiza muri iriya ntambwe ateye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA