AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amakuru mashya kuri Miss Rwanda, Ibikorwa byashyizwe mu maboko y’Urwego rwa Leta

Amakuru mashya kuri Miss Rwanda, Ibikorwa byashyizwe  mu maboko y’Urwego rwa Leta
10-05-2022 saa 14:26' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1578 | Ibitekerezo

Binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,Inteko y’Umuco yahawe gukomeza gukurikirana ibikorwa by’irushanwa rya Miss Rwanda.

Ibi bibanye nyuma y’uko ejo ku wa Mbere iyi Minisiteri yari yashyize ahagaragara Itangaza rivuga ko iri rushanwa ribaye rihagaritse mu gihe gacikorwa iperereza kuri Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yari irifite mu biganza.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko Inteko y’Umuco yahawe inshingano zo gukomeza gukurikirana ibikorwa by’iri rushwana no kwibutsa abaterankunga kugira ngo abakobwa bose batsindiye ibihembo babibone kandi biciye mu muco.

Minisitiri Rosemary yashimangira ko iri rushanwa ribaye rihaharitswe ariko v yirinda kuvuga ko ariryo herezo ryaryo nk’uko tubikesha The New Times.

Itangazo rya Minisiteri rigira riti “Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye.”

Irushanwa rya Miss Rwanda rimaze iminsi rivugwamo ibibazo byatangiye kujya hanze kuva ubwo umuyobozi rwa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yatabwa muri yombi akurikiranyweho gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamwe mu baryitabiriye.

Uyu Prince Kid uzwi cyane muri iri rushanwa, akekwaho kuba yarakaga ruswa bamwe mu bakobwa baryitabiriye abizeza kuzegukana amakamba.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kandi aherutse kugaruka kuri uyu mushoramari, avuga ko bitumvikana uburyo yahanga umushinga w’amarushanwa y’ubwiza agamije gucuruza abakobwa ariko akabikora abanje kugira ibyo abakoresha [kubasambanya].


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA