Umutoniwase Anastasie wavuzwe mu buryo bukomeye muri Miss Rwanda ya 2018 biturutse ku kuba yarateze moto ajya mu mwiherero, yagaragaje umusore wigaruriye umutima we n’urukundo rwe.
Amashusho y’uyu mukobwa asomana byimbitse n’umusore bivugwa ko yitwa Roger Bagabo yavugishije benshi mu bakurikira imbuga nkoranyambaga.
Umutoniwase Anastasie wabaye Nyampinga ukunzwe cyane muri Miss Rwanda ya 2018 [Miss Popularity 2018], yeretse abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umusore bari mu rukundo.
Umutoniwase Anastasie yegukanye ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018, yaje no kwegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda muri uwo mwaka, iri ni naryo ryanamuhesheje itike yo kwitabira Miss Earth World.
Ubwo yari muri iri rushanwa yavuzwe mu rukundo n’umusore witwa Gatsinzi Lee.
Uyu mukobwa yavuzwe cyane muri Miss Rwanda ubwo mu gihe bagenzi be bitabiraga umwiherero batwawe mu modoka z’akataraboneka, we yateze moto agenda akikiye n’ivalisi yarimo ibikoresho azakenera.
Basomanye karahava..