AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amashusho ya Miss Umutoniwase asomana byimbitse n’umusore yavugishije benshi

Amashusho ya Miss Umutoniwase asomana byimbitse n’umusore yavugishije benshi
25-12-2020 saa 09:19' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 6353 | Ibitekerezo

Umutoniwase Anastasie wavuzwe mu buryo bukomeye muri Miss Rwanda ya 2018 biturutse ku kuba yarateze moto ajya mu mwiherero, yagaragaje umusore wigaruriye umutima we n’urukundo rwe.

Amashusho y’uyu mukobwa asomana byimbitse n’umusore bivugwa ko yitwa Roger Bagabo yavugishije benshi mu bakurikira imbuga nkoranyambaga.

Umutoniwase Anastasie wabaye Nyampinga ukunzwe cyane muri Miss Rwanda ya 2018 [Miss Popularity 2018], yeretse abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umusore bari mu rukundo.

Umutoniwase Anastasie yegukanye ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018, yaje no kwegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda muri uwo mwaka, iri ni naryo ryanamuhesheje itike yo kwitabira Miss Earth World.

Ubwo yari muri iri rushanwa yavuzwe mu rukundo n’umusore witwa Gatsinzi Lee.

Uyu mukobwa yavuzwe cyane muri Miss Rwanda ubwo mu gihe bagenzi be bitabiraga umwiherero batwawe mu modoka z’akataraboneka, we yateze moto agenda akikiye n’ivalisi yarimo ibikoresho azakenera.

Basomanye karahava..


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA