AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amazimwe nashire- TMC mu ndirimo Uwantwaye asohoye kuva yagera muri USA

Amazimwe nashire- TMC mu ndirimo Uwantwaye asohoye kuva yagera muri USA
19-04-2021 saa 10:25' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2086 | Ibitekerezo

Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Dream Boys, ubu akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yashyize hanze indirimbo yise Uwantwaye.

Iyi ndirimbo ya TMC irimo amagambo y’urukundo, atangira agira ati “burya urukundo ntirusaza, niba ukunze ntakuryarya.”

Mu nyikirizo, agira ati “Uwantwaye ni uyu mwese nimumurebe umutima wanjye yawujuje umutuzo, amazimwe nashire uvuga ibyo atazi nahore…”

Mujyanama Claude cyangwa TMC ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yagiye gukomerezayo amasomo, yagiye asize mugenzi we Nemeye Platini baririmbanaga mu itsinda rya Dream Boys we yaratangiye gukora umuziki ku giti cye.

Ubu Platini usigaye witwa P. na we akomeje gukora indirimbo ku giti cye zirimo n’izakunzwe cyane, akaba aherutse no gukora ubukwe na Ingabire Olivia ubu wamaze kuba umugore we.

Itsinda Dream Boys ni rimwe ryigeze kukanyuzaho mu Rwanda ndetse rikaba ryaregukanye irushanwa rikomeye rya PGGSS ya 7 yo muri 2017.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA