AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ariana Grande-Butera yabwiye abafana be ko akomerewe n’ uburwayi

Ariana Grande-Butera yabwiye abafana be ko akomerewe n’ uburwayi
17-11-2019 saa 08:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3072 | Ibitekerezo

Umuririmbyi ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika ‘Ariana Grande’ yabwiye abafana be ko arembejwe n’ uburwayi bwitwa ‘sinus’ buri kumutera ububabare bwinshi ku buryo bishobora gutuma asubika ibitaramo bizenguruka Isi yari hafi gukora.

‘Sinus’ ni uburwayi butuma hafi y’ amazuru hacukukamo ‘ibinogo’. Mu butumwa uyu mukobwa w’ imyaka 26 wamamaye ku Isi yose yashyize kuri instagram kuri uyu wa Gatandatu yagize ati ‘umuhogo wanjye n’ umutwe biracyari kumbabaza cyane’.

Uyu muririmbyi yabwiye abafana be ati “Ndimo kuribwa cyane, byangora guhumeka mu gitaramo. sinzi ikiri kuba kumubiri wanjye”.

Grande yavuze ko bidatinze ajya kureba dogiteri. Gusa ngo afite ubwoba ko ubu burwayi bushobora gutuma hari imishinga imwe n’ imwe asubika kuko ngo amaze ibyumweru bitatu arembye nk’ uko ameze ubu.

Ariana Grande-Butera ni umuririmbyi, akaba umwanditsi w’ indirimbo n’ umukinnyi wa filime. Yatangiye kuririmba muri 2008, yamenyekanye cyane mu Isi kubera ijwi rye rikunzwe n’ abatari bake mu Isi ku buryo hari abamugereranya na Mariah Carey.

Yavukiye ahitwa Boca Raton muri Leta ya Florida muri Leta zunze ubumwe za Amerika tariki 26 Kamena 1993.

Mu ndirimbo z’ uyu mukobwa ufite igihembo cya Grammy Award mu kwifata amajwi neza kurusha abandi bahanzi, afite indirimbo zitandukanye zikunzwe mu Isi nka ‘7 rings, Don’t call Angel, na Bang Bang’.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...