AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bahati Makaca yavuze ku hazaza he muri sinema n’iherezo rya Just Family

Bahati Makaca yavuze ku hazaza he muri sinema n’iherezo rya Just Family
18-06-2020 saa 18:10' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 656 | Ibitekerezo

Uwavuga ko itsinda Just Family rimaze kwibagirana ntabwo yaba abeshye kuko na Bahati [Makaca] umwe mu bahoze babarizw amuri iri tsinda avuga ko atazi ibyaryo ndetse adashaka no gukomeza kurivugaho kuko afite imishinga ye bwite yerekejeho amaso.

Bahati kuri ubu uri mu bahagaze neza mu ruganda rwa sinema hano mu Rwanda by’umwihariko binyuze muri filimi akinamo yitwa ‘Mbaya Series’ y’uruhererekane iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko kuri ubu umuziki asa n’uwawushyize ku ruhande arimo gushyira imbaraga muri filimi ari nayo mpamvu ibijyanye na Just Family yabaye abiteye umugongo kandi yumva bitazanagaruka.

Uyu musore avuga ko urugendo rwe muri sinema rutangira mu 2012, ubwo yajyaga muri Kenya kwiga ibijyanye no kwandika no kuyobora filimi.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda yanditse izirimo Kaliza, Ruzagayura ndetse n’izindi zitandukanye ariko nyuma yaje kubivamo akomeza umuziki mu itsinda rye.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Bahati yatangiye umushinga wa filimi nshya y’uruhererekane itambuka kuri YouTube.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Bahati

Iyi filimi yatangiye gutambuka ku rukuta rwa YouTube rwa ‘Umuhanzi TV’ mu Ugushyingo 2019, iri mu zimaze kwigarurira imitima ya benshi, ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku bagabo bananirwa kubaka ingo zabo kubera imico y’ubushurashuzi.

Yagize ati “Ni inkuru y’urukundo y’uruhererekane izagenda ikura ariko muri rusange inkuru ishingiye ku mugabo wubatse ariko uca inyuma umugore we. Ibi ni ibintu bibaho cyane mu Muryango Nyarwanda ariko icyo tuba tugamije ni ugutanga ubutumwa bwigisha abantu kubaka kuko muri iyi minsi ingo zabaya ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Twashatse inkuru yagaragaza ni iki gituma ingo zisenyuka ? Ntabwo tugamije ko umugore yahukana ahubwo ni ukwigisha icyatuma yihangana kuko kwahukana ntabwo aricyo gisubizo.

Bahati avuga ko inzozi afite ari izo kwandika cyangwa gukora filimi ikandika amateka yo kugurwa na Netflix cyangwa ibindi bigo bikomeye bigura filimi ku Isi.

Ni ibintu avuga ko ubushobozi bukiri imbogamizi ariko akomeje gukora cyane kugira ngo azabigereho.

Yakomeje agira ati “Mfite intego kandi ndanabishoboye kuko nize kwandika filimi ku rwego mpuzamahanga ariko ntabwo ubushobozi mfite bunyemerera kuyikora. Mfite inzozi zo kwandika cyangwa gukora filimi ikaba iya mbere muri Afurika.”

Uyu muhanzi yavuze ko ibijyanye n’umuziki ateganya kuwukora mu bundi buryo ariko ibijyanye na Just Family byo byarangiye ndetse idateganya kongera kubaho.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Bahati

Video:Kubananeza Willy Evode


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA