AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bamporiki yashimye Bruce Melodie winjiye muri gakondo

Bamporiki yashimye Bruce Melodie winjiye muri gakondo
26-10-2020 saa 18:05' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1185 | Ibitekerezo

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘24’, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagereranyije Bruce Melodie n’umuntu ufite zahabu yari yarashyize mu bishingwe.

Hari hashize iminsi Bruce Melodie avugwaho kuririmba indirimbo bamwe bita ‘ibishegu’ nyuma yo gushyira hanze izirimo ‘Ntiza’, ‘Saa moya’ n’izindi.

Gusa, Ku wa 24 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabwiye Kiss Fm, ko atazongera gusohora indirimbo yumvikanamo amagambo benshi bavugaga ko ari ibishegu.

Icyo gihe yavuze ko nyuma ya “Saa moya” yari yasohoye azakurikizaho indirimbo za gakondo, asaba abamushinja kwica umuco kuzamushyigikira cyangwa se akazagaruka mu nzira yamukundishije benshi.

Ati “Guhera uyu munsi ngiye kujya nkora ‘Gakondo’ kandi nimutabikunda ngo mubitize umurindi nk’uko mwawutije ibi nzagaruka muri ibi ubwo ni byo bizaba bibabereye.”

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, Bruce Melodie yasangije abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, indirimbo ye nshya yitwa ‘24’ yanditswe n’umunyarwanda Shima Charles umaze imyaka 24 aba muri Canada.

Ati “Nk’uko twabisezeranye, urugendo rwanjye muri gakondo ruratangiye ku mugaragaro. Indirimbo ‘24’ yasohotse iri kuri Youtube.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, ari mu banyuzwe n’intambwe Bruce Melodie amugereranya n’umuntu wari ufite zahabu ariko akayishyira mu bishingwe.

Ati “Ntimukemere izahabu nk’iyi itakara mu bishingwe. Komereza aho.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungurihe, usanzwe ari umufana wa Bruce Melodie, nawe yashimiye uyu muhanzi indi ntambwe ye mu muziki.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA