AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ben Nganji yatabarije abana bo mu muhanda mu ndirimbo ye ‘struggle’

Ben Nganji yatabarije abana bo mu muhanda mu ndirimbo ye ‘struggle’
24-06-2020 saa 12:36' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1082 | Ibitekerezo

Umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin wamamaye nka Ben Nganji yavuze ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda giteye inkeke kandi buri munyarwanda wese asabwa kugira uruhare mu kugira ngo kibonerwe umuti.

Ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo nshya ya Ben Nganji yise ‘Struggle’ itabariza abana bo mu muhanda babayeho mu buzima bugoye.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko “Ikintu nashakaga kubwira abantu muri rusange, niba ubayeho neza uri kumwe n’abatabayeho neza jya umenya ko nta mutekano ufite.”

Yakomeje agira ati “Abana bo mu muhanda nibo nashatse kuvuga, bafite ubuzima bubabaje kandi butandukanye. Ikibazo cyabo twese kiratureba, uwo waba uriwe wese kuko uriya mwana ashobora kwigishwa kwica akakwica, yakwigishwa kugira nabi no gusenya ibikorwa bitandukanye bisenya bya bindi wari ufite.”


Reba hano ikiganiro twagiranye na Ben Nganji

Ben Nganji avuga ko hakenewe gushyira imbaraga mu buryo bwose bushoboka kugira ngo uriya mwana wo mu muhanda avanwemo kandi afashwe kugira icyizere cy’ubuzima kandi birashoboka habayeho ubufatanye.

Ati “Uburyo bwose bushoboka bwaba ubukangurambaga mu gufasha ababyeyi bababyara guhindura imyumvire ariko ikindi nabonye ni uko kubaciraho iteka bidakwiye kuko bafite ibyiza batekereza baramutse bitaweho.”

Ben Nganji asanga intandaro y’ukuba mu Rwanda hakiri abana babayeho mu buzima bwo kuba inzererezi ahanini bituruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyanyuzemo ndetse n’ibindi bibazo birimo amakimbirane yo mu miryango ndetse n’imyumvire y’ababyeyi bacyumva ko kubyara ari ubukungu.

Ati “Aba bana benshi bari hirya no hino usanga akenshi bituruka ku makimbirane ari mu miryango, aterwa n’ubukene, ihungabana n’ibindi bibazo bityo bigatuma abana babaho nabi mu miryango bagahitamo kujya ku mihanda.”

Indirimbo ‘Struggle’ yakozwe mu buryo bw’amajwi n’uwitwa Alexis. Amashusho yayo ateganya gukorwa mu bihe biri imbere igihe Isi izaba yavuye muri ibi bihe bikomeye irimo byo guhangana na COVIV19.

Uyu muhanzi ubivanga n’ubuvanganzo anyuza mu mikino yamamaye nka ‘Inkirigito’ yavuze ko agiye kongera guhagurukira Inkirigito igezweho ndetse n’ubundi buhanzi bwe dore ko yemeza ko nta na kimwe yahagaritse ahubwo akora kimwe mu buhanzi bwe kikanazamura ikindi.

Reba hano indirimbo nshya ya Ben Nganji yise ’Struggle’


Reba hano ikiganiro twagiranye na Ben Nganji


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA