AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

’Birababaje cyane kuba uri umwana nawe ukarera undi mwana’ Charly na Nina

’Birababaje cyane kuba uri umwana nawe ukarera undi mwana’ Charly na Nina
17-07-2019 saa 18:33' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1031 | Ibitekerezo

Charly na Nina bamaze iminsi mubukangurambaga bakorera mu turere dutandukanye tw’igihugu bugamije gukangurira abana babakobwa kurwanya icyorezo cya SIDA, inda zitateguwe, no kuva mu ishuri imburagihe .

Kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2019 Charly &Nina basuye abanyeshuri biga ku ishuri rya Lycee Notre Dame D’Afrique Nyundo mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba bibutsa aba bana ko birababaje cyane kuba uri umwana nawe ukarera undi mwana ndetse aba banyeshuri banababaza ibibazo bitandukanye.

Umwe mu banyeshuri yabajije Charly &Nina uko babona abana babakobwa bahitamo kureka ishuri bakajya mu bundi buzima .

Mukumusubiza Nina yagize ati "Birababaje cyane kuba ufite amahirwe yo kwiga ukayafata ukayajugunya ku ruhande. Hanze ni habi cyane kurusha uko mubitekereza , iyo umwana amaze kubyara ari ku muhanda ntabwo wize ngo urajya gushaka akazi ,uwaguteye inda yaratorotse yarabuze n’ababyeyi bawe ntabushobozi bwo kugufasha bafite ,biba bibabaje cyane kuba uri umwana ukarera undi mwana".

Nina yakomeje abwira aba banyeshuri ko nta kintu cyiza nko kuba umukobwa wize ntakintu cyiza nko kuba ufite uburyo burenze bumwe bwo gushaka ikindi wakora mu gihe uburyo bwa mbere bwanze .

Ishuri rya Lycee Notre Dame D’Afrique Nyundo ryigisha abana babakobwa gusa riherereye mu karere ka Rubavu

Charly yabwiye aba bakobwa ko umukobwa yagera ku cyo yifuza cyose kuko abakobwa Leta y’ u Rwanda yabahaye ijambo.

Yagize ati "Abakobwa baduhaye ijambo badusubije mu mashuri ntago tukiri abo murugo gufasha ababyeyi ubu nta rwitwazo dufite ntarwo ababyeyi bacu niba badushyize mu ishuri n’inshingano zacu kwiga twayasoza tugashaka akazi ,nufata icyemezo cyo kurongorwa ufite imyaka 19 uzabona bagenzi bawe batumbagira batwara indege bahembwa neza wowe uhetse bane".

Charly &Nina basabye aba bana kubanza kwiga bakabona kujya gukora ibindi bifuza kuko ngo nabo bagitangira umuziki bakoze indirimbo 6 zitamenyekana ariko indirimbo ya 7 iramenyekana byarashobokaga ko bareka umuziki ariko bakomeje gushyiraho umuhate ariko iyo baba badafite ikindi bakora batari kubona amafaranga yo kwishyura inzu n’ibindi nkenerwa ,ndetse byakarusho Charly yabwiye aba banyeshuri ko amafaranga yo kwishyura amashuri ya Kaminuza yayakuye mu muziki .

Abanyeshuri bagize umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye Charly na Nina kubuzima bwabo mbere yuko bajya mu muziki.

Lycee Notre Dame D’Afrique Nyundo yatangiye mu mwaka 1958 n’ishuri rya Diyoseze ya Nyundo ariko rifashwa na leta y’URwanda rikaba ryigamo abana babakobwa gusa ,rifite abanyeshuri 618 biga mu kiciro rusange ndetse n’ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye .

Abanyeshuri bagize umwanya berekana imikino yigisha bagenzi babo kwirinda Sida n’inda zitateganyijwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...