AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Melodie,P Fly na Riderman mu bazaririmba hamurikwa ihuriro ryitezweho kuzamura umuziki w’ u Rwanda

Melodie,P Fly na Riderman mu bazaririmba hamurikwa ihuriro ryitezweho kuzamura umuziki w’ u Rwanda
6-12-2019 saa 08:01' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 537 | Ibitekerezo

Ihuriro ry’abanyamakuru b’Imyidagaduro mu Rwanda (RSJF ) ryateguye igitaramo cyo kumurika iri huriro ku mugaragaro kizitabirwa na bamwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda .

Iki gitaramo cyo kumurika ku mugaragaro Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro mu Rwanda [Rwanda Showbiz Journalist Forum] kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village tariki 06 Ukuboza 2019 mu ihema rya igitaramo.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’Urugaga rwa Muzika mu Rwanda, cyatumiwemo abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda barimo Tom Close uzakiyobora, Riderman, Fireman, PFLA, Yverry, Ruti Joel, Peace Jolis, Andy Bumuntu, Alyn Sano na Uncle Austin.

Murenzi Emmanuel [Emmalito], umwe mubayobozi biri huriro yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba abanyamakuru b’imyidagaduro barabashije kwishyira hamwe kandi harimo inyungu nyishi ku banyamakuru.

Ati ‘Tugiye kubona impinduka ku banyamakuru bakora imyidagaduro kuko tuzagira ibintu byinshi bitandukanye yaba ari amahugurwa, kwiyungura ubumenyi kugira ngo natwe umusanzu dutanga mu myidagaduro urusheho kuba unoze.”

Yakomeje avuga ko iki gitaramo cyo kumurika ihuriro giteguye neza kuburyo bwose .

Yagize ati “Ni ukuri turashaka kwizeza abanyarwanda turashaka kwizeza buri muntu wese uzaza mu gitaramo y’uko ari igitaramo giteguye neza giteguwe ni n’abanyamakuru bakora imyidagaduro kandi nabo bashaka gushyira imbaraga mu kuzamura umuziki nyarwanda ”.

Emmalito avuga ko kwishyirahamwe kw’abanyamakuru b’imyidagaduro bituma barushaho kunga ubumwe .

Iki gitaramo cyateguranwe umwihariko kandi n’umwanya mwiza wo kwagura ubufatanye hagati y’abakora ubuhanzi ndetse n’abanyamakuru b’imyidagaduro, nka zimwe mu nzego zikwiye gufatanya umunsi ku munsi.

Umuraperi P-Fla uzaririmba muri iki gitaramo avuga ko amaze iminsi ashyira hanze indirimbo zitandukanye ndetse ko no mu minsi iri imbere ashyira hanze indi indirimbo yakoranye na Jay Polly.

Yavuze ko yiteguye kwiyereka abafana be mu isura nshya. Ati “Ikintu nabwira abafana b’umuziki P-Fla arahari cyane kandi azaza akaze cyane .”

Yongeyeho ko ari ishema kuba azafatanya n’abanyamakuru kumurika ihuriro ryabo kuko aribo bagira uruhare mu kuzamura abahanzi .

Yagize ati "Ni ishema gukorana n’abanyamakuru kumurika ihuriro ryanyu iyo mwishyize hamwe n’imbaraga kuri twe kuko tuzakorana n’abantu bunze ubumwe"

P-Fla yiteguye gususurutsa abantu bazitabira iki gitaramo

Iki gitaramo kizayorwa na MC Anita Pendo na Mc Tino bakanyujijeho mu kuyobora ibitaramo mu Rwanda cyane cyane muri Guma Guma .

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitatu ku banyeshuri, ibihimbi bitanu mu myanya isanzwe ku bantu bakuru n’ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro. Amatike yatangiye gucuruzwa ku rubuga rwa interineti rwa www.ticket.rw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...