AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bruce Melodie agiye kuzengura Isi ataramira abayituye

Bruce Melodie agiye kuzengura Isi ataramira abayituye
26-07-2021 saa 16:26' | By Martin | Yasomwe n'abantu 534 | Ibitekerezo

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yashyize hanze ingengabihe y’uko zakora ibitaramo mu bihugu binyuranye birimo Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ibi bitaramo byiswe Kigali World Tour, biteganyijwe ko Bruce Melodie azabizatangirira i Bujumbura mu Burundi tariki 28 na 29 Kanama 2021.

Bruce Melodie azakomereza muri Canada aho tariki 25 Nzeri 2021 azataramira mu Mujyi wa Edmonton muri Canada.

Tariki 30 Ukuboza 2021 azataramira Mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Biteganyijwe ko muri Kigali World Tour Bruce Melodie azanataramira mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bubiligi n’Ubufaransa gusa nta matariki yaho yatangaje.

Bruce Melodie agiye i Bujumbura nyuma yo gusubika igitaramo yari ahafite mu Ukuboza 2018, ariko agatinya kujyayo kubera ikibazo cy’umutekano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA