AMAKURU

UKWEZI
pax

Urujijo ku ifungwa rya Bruce Melodie na ShaddyBoo

Urujijo ku ifungwa rya Bruce Melodie na ShaddyBoo
11-08-2020 saa 13:05' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 9270 | Ibitekerezo 4

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umuhanzi Bruce Melodie uri mu bagezweho muri ibi bihe hamwe na Mbabazi Shadia wamamaye ku mbugankoranyambaga nka ShaddyBoo. Ni mu gihe aba bombi bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko batigeze bafungwa.

Bruce Melodie na ShaddyBoo batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus ndetse no gukwiza urusaku

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus hamwe n’ajyanye no kwirinda gukwirakwiza urusaku.

CP Kabera yavuze ko bari bagiye gusura uwitwa Rwema Denys nyuma baracuranga basakuriza abaturanyi.

ShaddyBoo aherutse kwandika kuri Twitter avuga ko Polisi yagiye gusaka urugo rwe gusa ubwo butumwa yahise abusiba hashize akanya gato.

Ndetse na Bruce Melodie kuri uyu wa Kabiri yahise ashyira hanze amashusho amugaragaza ari mu modoka bitera benshi urujijo.

Itegeko rigenga ibidukikije N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 53 ivuga ku rusaku rurengeje ibipimo.

Bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000FRW). ShaddyBoo amaze iminsi atangaje ko Polisi yinjiye mu rugo rwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
kwizera innocent Kuya 15-08-2020

mwiriwe neza ubund abahanz bajy bakurikiza ibisabw

bwenge Kuya 12-08-2020

Ntabwo aribyo bazize.muzabimenya nyuma
Uriya mukobwa amaze iminsi atitwara neza. Kandi yandikiye RIB ayisaba ibisobanuro arabibonye rero. uriya muhungu azize yandirimbo..

Zigiri nshuti jean Kuya 12-08-2020

Mwiriwe neza ngewe ndumva abantu nkaba byumwihariko abahanzi bakago

mbye gukuriza ama bwiriza

Zigiri nshuti jean Kuya 12-08-2020

Mwiriwe neza ngewe ndumva abantu nkaba byumwihariko abahanzi bakago

mbye gukuriza ama bwiriza

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA