AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bruce Melodie yatangije inzu ifasha abahanzi ahita atangaza umwe mubo yasinyishije

Bruce Melodie yatangije inzu ifasha abahanzi ahita atangaza umwe mubo yasinyishije
13-05-2020 saa 16:57' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1419 | Ibitekerezo

Umuhanzi Itahiwacu Bruce umaze kwamamara nka Bruce Melodie yatangije inzu ifasha abahanzi by’umwihariko abakizamuka ahita anatangaza umuhanzi wa mbere wasinyanye amasezerano n’iyi nzu hataratangazwa uko izaba yitwa.

Umuhanzi wa mbere wasinye muri iyi nzu ifasha abahanzi ya Bruce Melodie ni Kenny Sol wahoze abarizwa mu itsinda rya Yemba Voice kuri ubu ryamaze gutandukana umwe akaba akora muzika ku giti cye.

Ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, nibwo uyu muhanzi yatangaje ko yamaze gutangiza inzu izajya ifasha abahanzi bakizamuka kugira ngo nabo babashe kugira aho bagera.

Yagize ati “Muraho, nkuko kugira ngo tugere aho turi ubu hari abadufashe akaboko,niyo mpamvu natwe guhera ejo muzatangira kumva abahanzi bashya twasinye amasezerano y’imikoranire.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo uyu muhanzi yatangaje ko bamaze gusinyisha umuhanzi wa mbere ariwe Keny Sol ndetse bahita bashyira hanze indirimbo ye ya mbere bise ‘You&I’.

Yavuze ko “Imana ihe umugisha urugendo rushya dutangiye kumugaragaro,kandi nizeyeko dufatanyije tuzabasha kugera kure hashoboka. Ni mumfashe duhe ikaze umuhanzi wa mbere.”

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Umuyobozi ushinzwe itumanaho, Niyibizi Bernard uzwi nka Nando yavuze ko igitekerezo cyo kuzana iyi nzu ifasha abahanzi cyazanzwe na Bruce Melodie nabo bamushyigikira nk’abantu basanzwe bakorana.

Yakomeje agira ati “Urumva niwe wazanye igitekerezo cyo kuba yafasha abahanzi ndetse ibindi bijyanye n’abahanzi bazafashwa niwe uzabitangaza.”

Nando yavuze ko kugeza ubu hamaze kwemezwa abahanzi babiri bazatangirana n’iyi nzu ifasha abahanzi ariko kuri ubu hakaba hatangajwe uwa mbere naho undi muhanzi n’ibindi bikorwa bikazagenda bitangazwa na Bruce Melodie.

Indirimbo ya mbere yasohotse muri iyi nzu ifasha abahanzi ariko itaratangazwa izina yatunganyijwe n’abarimo Joakim Pro ndetse na Bob Pro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA