AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Bwa mbere umunyafurika yatorewe kuba Miss w’ Isi ati ‘ubwiza bw’ abasa nanjye bwari bwarirengajijwe’

Bwa mbere umunyafurika yatorewe kuba Miss w’ Isi ati ‘ubwiza bw’ abasa nanjye bwari bwarirengajijwe’
9-12-2019 saa 13:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3443 | Ibitekerezo 2

Zozibini Tunzi wari nyampinga wa Afurika y’ Epfo mu ijoro ryakeye yatorewe kuba nyampinga w’ Isi, ahita avuga ijambo rigaragaza ko ubwiza bw’ Abanyafurika bwari bumaze imyaka myinshi bwirengagizwa.

Yagize ati “Nakuriye ahantu umugore usa nanjye, ufite uruhu n’ umusatsi nk’ ibyanjye atashoboraga kubonwa ko ari mwiza. Ntekereza ko uyu munsi igihe kigeze ngo ibyo bintu bihagarare. Ndasaka ko abana bareba uburanga bwanjye bakireba mu maso mu maso bakanyibonamo”.

Ababaye ibisonga bya Zozibini ni Miss wa Mexico na Miss Puerto Rico.

Sofía Aragón wari uhagarariye Mexico ati "Iyo udakoresheje ubwiza bwawe mu cyerekezo kikuganisha aheza, ubwiza bwawe buba ari umutako udafite umumaro”.

Madison Anderson wari uhagarariye Puerto Rico, we ati "Guhagarara ku gatuti ka Miss Universe ntabwo ari inzozi. Ni umusaruro uva mu bwitange no kudacika intege".


Zozibini Tunzi niwe Munyafurika wa mbere utorewe kuba Miss w’ Isi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Niyonsaba.Eric Kuya 28-12-2019

Nibyiza ko Africa Ifite Abakobwa Bahatana ku rwego rw Isi ndabishimye

Flora Kuya 12-12-2019

Ntago Ari miss wisi yatorewe kuba miss supranational

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...