konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Byari amarira menshi mu gushyingura Alexia Mupende wishwe yenda gukora ubukwe

Byari amarira menshi mu gushyingura Alexia Mupende wishwe yenda gukora ubukwe
14-01-2019 saa 10:20' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7592 | Ibitekerezo 5

Alexia Uwera Mupende wari icyamamare mu kumirika imideli, yashyinguwe i Rusororo kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019, umuhango wo kumuherekeza ukaba wararanzwe n’amarira menshi ku nshuti n’umuryango bashavujwe n’urupfu yishwe abura iminsi micye ngo akore ubukwe.

Umuhango wo gushyingura Alexia Uwera Mupende bakundaga kwita Toto, wabereye ku irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Witabiriwe n’abantu benshi barimo abo mu Rwanda n’abanyamahanga.

Alexia Uwera Mupende yiciwe iwabo mu rugo i Kanombe, mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Hari ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019, uwari umukozi wabo wo mu rugo w’imyaka 23 witwa Niyireba Antoine akaba ari we ukekwaho kumwica, kugeza n’ubu akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe ubugenzacyaha.

Mu muhango wo kumusabira wabereye muri Rehoboth i Kanombe, inshuti n’umuryango wa Alexia Mupende, mu marira n’agahinda bagaragaje uburyo yari umuntu wiyoroshya, ucisha macye kandi wita ku bantu. Benshi bagarutse ku buryo yari umukobwa usabana kandi ukunda abantu bose.

Abo mu muryango wa nyakwigendera Alexia Mupende Uwera

Umubyeyi we Alex Mupende, yabwiye abitabiriye umuhango wo kumuherekeza ko umukobwa we yahoraga aharanira guhuza umuryango mugari wabo kandi buri wese akagerageza kumwitaho no kumukurikirana byihariye. Yari azwiho kandi ibikorwa byo kwita ku batishoboye n’abandi bantu bari mu kaga.

Uwera Alexia Mupende yari ku isonga nk’umwe mu bateje imbere iby’imideli mu Rwanda, abo mu muryango we bakaba bashimangira ko yaretse ibindi byamwinjirizaga amafaranga menshi akitangira ibyo akunda. Mu byo yakoraga byose nk’akazi ka buri munsi, ntiyiburaga umwanya wo kwitangira iby’imideli, anahirimbanira guteza imbere imyambaro ikorerwa mu Rwanda. Uretse kuba yari n’umukinnyi muri Mashirika, yari n’umuyobozi wa Waka Fitness.

Uwera Alexia Mupende yavutse mu mwaka w’1984, avukira i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho se Alex Mupende na nyina Rosine Mupende babaga icyo gihe. Yari asanzwe afite abavandimwe batandatu, akaba yarishwe inshuti n’umuryango we bari mu myiteguro y’ubukwe bwe bwagombaga kuzaba mu kwezi gutaha kwa Gashyantare ndetse n’impapuro z’ubutumire zari zarasohotse.

Urupfu rwa Alexia rwashavuje abatari bacye

Uyu mukobwa yari amaze kwigarurira imitima y’abakurikirana iby’imideri

Alexia yari mu myiteguro y’ubukwe bwe bwari kuzaba mu kwezi gutaha


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Emmanuel Kuya 16-01-2019

Birababaje kd RIP

Emmanuel Kuya 16-01-2019

Birababaje kd RIP

Freddy nizigama Kuya 14-01-2019

Birababaje cane ariko nukwihangana

iganze Kuya 14-01-2019

Ko yari yambaye impeta nyinshi ??? Ku bamuzi zasobanuraga iki????

NIYOMUGABO samumuel Kuya 14-01-2019

uwomugiziwanabi bamushakishe umuryangowe ukozekwihangana

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...