AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Byari amashyengo : Rya vi rya MC Tino yashyize ahishura ko ari film

Byari amashyengo : Rya vi rya MC Tino yashyize ahishura ko ari film
26-07-2021 saa 09:56' | By Martin | Yasomwe n'abantu 782 | Ibitekerezo

Kasirye Martin uzwi nka MC Tino yashyize avuga ukuri ku ifoto yaciye ibintu imugaragaza yatereye ivi umukobwa w’ikimero ndyoherajisho, avuga ko biriya atari impamo ahubwo ko ari bimwe mu bizagaragara muri film ye nshya y’uruhererekane.

Mu cyumweru gishize, ifoto ya MC Tino yatereye ivi Alliah usanzwe akina film, ni imwe mu yavuzwe cyane mu makuru y’imyidagaduro ndetse ibinyamakuru bimwe byandika ko cyera kabaye MC Tino agiye kurushinga.

Gusa na none bamwe bavugaga ko biriya bishobora kuba ari ya mashyengo ya MC Tino uzwiho urwenya rwinshi ariko akaba yari yabanje kwemerera ibinyamakuru binyuranye ko kiriya gikorwa ari icy’ukuri.

Mu mpera z’iki cyumweru yashyize status ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati “Nariteye da !!!! Gusa ni mu mushinga wa film nshya yanjye yitwa nirivara series izasohoka ejo ku wa mbere.”

Uyu musore wagiye wifurizwa na benshi kurushinga, avuga ko ari kenshi yagiye ashyirirwa hanze amafoto ari kumwe n’abakobwa bamwe bagakeka ko agiye kurongora.

Ati “Bwa mbere nari kumwe n’umuzungu, mba ndimo ntegura abafana bange mu mutwe, ifoto ya Gatatu yo iraza ari iya nyayo, nzaza nzanye Umubureziliye (Brazilian) wo kwa Neymar.”

Bamwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, bari batahuye ibya MC Tinona, bakemanga iby’iriya foto ye yatereye ivi uriya mukobwa.

Bamwe bashingiraga ku kuba yaba MC Tino ndetse n’uriya mukobwa bombi basanzwe bari mu ruganda rw’imyidagaduro kandi bakaba na none bombi bazwiho gutera urwenya rwinshi.

Nk’Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda uzwi nka Uncle Austin, yari yagize ati “Tino ntabarangaze nyabuna…gahunda iracyari ya yindi….nta gikwe.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA