AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Chameleone yagaragaje ibyo yifuza kuzakurikira urupfu rwe n’isanduku yifuza kuzashyingurwamo

Chameleone yagaragaje ibyo yifuza kuzakurikira urupfu rwe n’isanduku yifuza kuzashyingurwamo
24-01-2022 saa 15:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5379 | Ibitekerezo

Dr Jose Chameleone umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda no muri Afurika, yavuze ko ubwo azaba yitabye Imana, hakwiye gutegurwa igitaramo cyo kumusezeraho ndetse yerekana n’isanduku yifuza kuzashyingurwamo.

Dr Jose Chameleone yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya NBS aho yagarutse ku buzima bw’umuhanzi Radio witabye Imana.

Agaruka kuri uyu muhanzi yafashishije kuzamuka, Jose Chameleone yavuze ko abantu bamushimye amaze kwitaba Imana nyamara batarabikoze mbere.

Ati “Njye namushimira cyane kuko nari umufana we kandi namumurikiye Isi. Ntabwo nshaka ko nzitaba Imana abantu bagatangira kumpa icyubahiro kandi batabikora ubu nkiriho."

Akomeza agira ati “Abantu bakwiye kwiga gushimira abantu bakiriho.”

Jose Chameleone yaboneyeho kwerekana isanduku yifuza kuzashyingurwamo ikoze mu birahure kugira ngo abazifuza kureba umurambo we bazawurebe bitabagoye.

Yasabye abantu kutazaririra urupfu rwe kuko azaba avuye mu mwuka w’abazima igihe cye kigeze ndetse atangaza ko yamaze kuvugana n’abarengera inyungu ze ko igihe azaba yapfuye hazategurwa igitaramo cyo kumusezeraho kandi ko kizinjiza agatubutse kubera abafana afite.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA