AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Charley Pride wamamaye mu njyana ya Country Music yishwe na COVID-19

Charley Pride wamamaye mu njyana ya Country Music yishwe na COVID-19
13-12-2020 saa 20:25' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 604 | Ibitekerezo

Umunyamerika Charley Pride wamamaye mu njyana ya Country Music, yishwe na COVID-19 ikomeje guhitana benshi ku Isi.

Uyu muhanzi wabaye umwe mu birabura bafite ibigwi muri iyi njyana, yapfiriye mu Mujyi wa Dallas, ku myaka 86, yishwe na COVID-19 nk’uko bigaragara ku rubuga rwe.

Nyuma y’urupfu rwe, abahanzi batandukanye bagaragaje agahinda. Nka Dolly Parton yanditse kuri Twitter agaragaza ko atewe intimba n’urupfu rwa mugenzi we.

Ati “Umutima wanjye ushenguwe n’urupfu rw’umwe mu nshuti magara akaba n’inshuti yanjye kuva kera, Charley Pride. Byabaye bibi kurushaho menya ko yishwe na COVID-19. Mbega virusi iteye ubwoba ! Charley tuzahora tugukunda.”

Charley Pride yavukiye muri Mississippi mu 1934. Yatangiye kumenyekana mu muziki kuva mu 1967 ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Just Between You and Me”.

Yatwaye ibihembo bitatu bya Grammy Awards n’ibindi bitandukanye. Mu 1975 ya yabaye umwirabura wa mbere watwaye igihembo cya Country Music Association Awards.

Yaherukaga gutaramira abantu mu kwezi gushize ubwo yanahabwaga igihembo cya Lifetime Achievement Award muri Country Music Association Awards[CMA].

Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Kiss an Angel Good Morning” , “Is Anybody Goin’ to San Antone” n’izindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA