AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Cyera kabaye Mwanafunzi yagiye kuri Instagram abamukurikira bahita baza bisukiranya

Cyera kabaye Mwanafunzi yagiye kuri Instagram abamukurikira bahita baza bisukiranya
12-10-2021 saa 14:09' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5241 | Ibitekerezo

Umunyamakuru w’ibyegeranyo nkarishyabwenge, Ismael Mwanafunzi udakunze kwigaragaza dore ko adakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, ubu noneho yaje kuri Instagram mu masaha macye ahita abona abamukurikira batagira ingano.

Uyu munyamakuru wa RBA benshi bakunze kumva mu byegeranyo bikunzwe na benshi ariko batamuca iryera dore ko adakunze no kwitabira ibiganiro bigaragaza amashusho, ntakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize yatangiye kugaragara mu kiganiro ahuriyemo n’abandi banyamakuru babiri bagenzi be b’ibikomerezwa mu bijyanye n’ibiganiro by’ibyamamare, ari na bwo abantu batangiye kumubona.

Yari asazwe akoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter na Facebook ariko na ho atagaragaza amafoto ye, gusa ubu yagiye ku rubuga rwa Instagram.

Yifashishije urubuga rwa Facebook, Ismael Mwanafunzi yamenyesheke abakunzi be ko ubu yageze no kuri instagram.

Mu butumwa yagaragarijemo izina rya Konti ye, yagize ati “Muraho ! Nitwa Mwanafunzi Ismaël, Mbahaye ikaze kuri uru rubuga rw’abakunzi banjye rwa Fans Facebook Page ndetse na Personal Instagram yanjye wabona wanditse "ismael.mwanafunzi"

Mu masaha macye atangije iyi konti ye ya Instagram ubu amaze kugira abamukurikira bagera mu 2 000.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA