AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Diamond ategerejwe I Kigali mu kwezi gutaha kwa 8

Diamond ategerejwe I Kigali mu kwezi gutaha kwa 8
15-07-2019 saa 13:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 737 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’ icyamamare muri Afurika Diamond Platnumz n’ ahandi ku Isi yatangaje ko mu kwezi gutaha kwa Kanama azataramira Abanyarwanda.

Nk’ uko bigaragara ku rutonde rw’ ibitaramo uyu muhanzi wo muri Tanzania azakorera ahantu hatandukanye ku Isi, azataramira mu Rwanda tariki 17 Knama 2019.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi tutarabasha gutohoza neza avuga ko Diamond ashobora kuzaba aje kwifatanya n’ abanyarwanda gutaha ku mugaragaro sitade igezweho y’ imikino y’ intoki ‘Kigali arena’.

Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10, yubatswe hafi ya sitade Amahoro ku bufatanye bwa guverinoma y’ u Rwanda na kampani ya Turikiya ‘Summa’ ikorera mu bihugu 14 ku Isi.


Diamond yashyize ahagaragara urutonde rw’ ibitaramo afite kuva muri uku kwezi kwa 7 -12, harimo n’ icyo azakorera i Kigali

Diamond Platnumz aheruka mu Rwanda mu ntangiriro za 2018. Icyo gihe yari azanywe na gahunda zitandukanye zirimo no kuura inzu yo guturamo mu mujyi wa Kigali. Avuga ko u Rwanda ari igihugu akunda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...