AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Diamond, nyuma yo gutandukana na Tanasha ati ‘Nashakaga gushyingiranwa nawe’

29-04-2020 saa 08:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3855 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika Diamond Platnumz avuga ko yananiwe kumvikana n’uwari umukunzi we Tanasha Donna bituma batandukana gusa ngo yashakaga ko bashyingiranwa.

Ni mu gihe uyu Munyatanaziya kuri ubu yamaze gutandukana n’uyu mukobwa w’Umunyakenya bari bamaze kubyarana umwana mu mwaka umwe bamaze bakundana.

Itangazamakuru ryo muri Tanzania no muri Kenya ryatangaje ko icyabaye intandaro yo gutandukana kwabo ari uko Tanasha yafashe Diamond amuca inyuma.

Mu kiganiro Diamond yagiranye na Wasafi TV yagize ati “Ntabwo yigeze amfatira mu cyuho. Ndababwiza ukuri, igihe nakundana na Tanasha nibwo nafashe umwanzuro wo kureka amafuti yose y’ubwana nakoraga”.

Diamond na Tanasha batangiye guteretana mu Ugushyingo 2018, mu Ukwakira 2019 babyara imfura yabo Naseeb Junior.

Ati “Nashakaga gushyingiranwa na Tanasha 100% ndetse miliyoni ku 100. Niyo mpamvu iyo umuntu amuvuze nabi nshyira ku mbuga nkoranya mbaga ifoto ye kugira ngo ntange ubutumwa busobanutse, ndamukunda kandi ndamwubaha”.

Uyu muhanzi avuga ko Tanasha yahisemo guca inzira ye ngo wenda byari umugambi w’Imana ariko ngo afite icyizere ko bashobora kuzasubirana kuko ngo uyu mwanya batandukanye awufata nk’umwanya wo kwitekerezaho ku mpande zombi.

Tanasha ntabwo yigeze atangaza impamvu yatumye atandukana na Diamond gusa yagiriye abantu inama yo kwirinda guhemukira ababahemukiye ati “Ukugiriye nabi ntukwiye kumwishura inabi ahubwo dukosoze ikibi icyiza”

Diamond Platnumz avuga ko gutandukana na Tanasha afite icyizere ko nta ngaruka mbi bizagira ku mwuga we w’ubuhanzi kuko ngo Imana ntabwo yasinziriye kandi ngo mu byumweru bibiri bishize yabonye imigisha myinshi ku rwego mpuzamahanga.

Mushiki wa Diamond yigeze gutangaza ko musaza we nta gahunda afite yo gukora ubukwe kuko ngo atekereza ko aramutse ashatse umugore yatakaza abafana benshi b’igitsina gore.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...