AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dore urutonde rw’imbyino gakondo zikunzwe cyane muri Afurika, Umushayayo ku mwanya wa 3

Dore urutonde rw’imbyino gakondo zikunzwe cyane muri Afurika, Umushayayo ku mwanya wa 3
9-05-2020 saa 04:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3223 | Ibitekerezo

Indirimbo n’imbyino ni ibyifashisho bikomeye mu gukesha inkera, ibitaramo n’ibirori. Muri Afurika nka hamwe mu hantuye ibyiciro bitandukanye by’abantu buri kiciro kigiye gifite imbyino gakondo yihariye. Imbyino ni ikirango cy’umuco, kandi nta muco uruta undi ahubwo buri muco ugira ibyiza byawo.

Televiziyo yitwa 2nacheki yubahutse gutondeka imbyino gakondo 10 za mbere muri Afurika. Dore uko yazitondetse.

10. Agbadza

Agbadza ni ubwoko bw’imbyino gakondo bukoreshwa muri Ghana,Benin, Togo na Nigeria. Amateka agaragaza ko iyi ishobora kuba ariyo mbyino ya mbere imaze imyaka myinshi kurusha izindi zose muri Afurika. Ubyina iyi mbyino akoresha cyane amaboko n’ amaguru.

9. Muwogola

Muwogola ni imbyino gakondo ibyinwa n’Abagande ikabyinwa n’abagabo n’abagore icyarimwe. Iyi mbyino ihuye neza ni ikinimba kibyinwa mu Rwanda by’umwihariko mu bice by’amajyaruguru byegereye Uganda.

8.Chakacha

Iyi mbyino ibyinwa n’abagore bakoresheje cyane ikibuno. Ibyinwa n’abo mu gihugu cya Tanzania no mu gihugu cya Kenya. Ikoreshwa cyane mu bukwe kandi ni gake cyane uzabona abagabo bayibyina.

7.Pat Pat

Ni imbyino ibyinwa muri Senegal no muri Gambia, itangira igenda gahoro, ariko hari aho igera igasaba imbaraga nyinshi nk’izo ikinimba gisaba. Ikoresha cyane amaboko n’amaguru.

6.Eskista

Ni imbyino gakondo yo muri Ethiopia na Eritrea, ibyinwa n’abahungu n’abakobwa bakoresheje cyane igituza n’inda. Iyi mbyino ijya kunikika nk’uko Abahinde babyina indirimbo zabo.

5.Aduma

Ubu ni ubwoko bw’imbyino gakondo bukoreshwa n’Abamasi muri Tanzania na Kenya. Ibyinwa n’abasore bameze nk’abari mu karasisi berekana ubuhanga mu kurwana. Bayibyina barushanwa gusimbuka bajya hejuru ariko ntabwo babikora mu kavuyo ahubwo baha buri wese umwanya akerekana ibyo ashoboye.

4.Indlamu, Zulu

Indlamu, cyangwa zulu, iyi mbyino irazwi cyane ni iyo muri Afurika y’Epfo. Abayibyina bitwara nk’abari gukora imyitozo ngoraramubiri bakabyina bazamura ukuguru bakugeza ku mutwe nk’abari gutera ishoti ikintu kiri imbere yabo hejuru aharinganiye n’umutwe. Ibi iyo bivuyeho bakurikizaho kubyina bameze nk’abari guhangana n’umubisha ku rugamba, bakora ibimenyetso bimeze nko gutema no gusogota, aha bahabyina bafite mu ntoki ibikoresho twagereranya n’inkota n’amacumu.

3.Umushayayo cyangwa Umushagiriro

UMUSHAGIRIRO / Umushayayo, ni imbyino gakondo y’Abanyarwanda n’Abarundi ibyinwa ahanini n’abagore n’abakobwa , yerekanaga urujya n’uruza rw’inyamaswa zitandukanye zirimo inzovu,ingagi ariko cyane cyane ikibanda ku nka. Ibi bigaragarira cyane mu guteka amaboko aho abakobwa babyina iyi mbyino berekeza amaboko yabo mu kirere bakayaha ishusho imeze nk’iy’amahembe y’inka z’inyambo. Ubyina iyi mbyino mu maso ye yerekana urugwiro n’umutima mwiza, uzabona abayibyina hafi ya bose umwanya munini bayibyina bamwenyura.

2.Adowa

Adowa ni imbyino yo muri Ghana, imeze nk’iyerekana umuco wo guterekereza no kuraguza. Wayita imbyino y’abagore kuko akenshi aribo bayibyina. Uyibyina agenda abisikanya amabako nk’ufite ibintu ari kuvangavanga.

1.Zaouli

Iyi mbyino, ni iyo muri Cote d’Ivoire by’umwiharimo mu gihugu hagati. Irangwa n’umudiho unyarutse mu maguru. Uyibyina aba yambaye masike ihishe umubiri wose. Izi masike zahimbwe mu myaka ya 1950 kandi buri masike ifite icyo ishushanya mu mateka y’iki gihugu.

Amashusho


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA