Umwe mu banyabigwi mu muziki Africa yari isigaranye Dr.Oliver Mtukudzi wari uherutse no gutaramira Abanyakigali tariki 26 Ukwakira 2018 mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction bagataha baseta ibirenge yashizemo umwuka .
Dr.Oliver Mtukudzi ni umunyazimbabwe wamenyekanye mu myaka ya za 1980 mu muziki. Muri Afurika yari umuririmbyi ,umwanditsi w’indirimbo n’umucuruzi. Ubwo yaherukaga mu Rwanda mu Ukwakira 2018 yari yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko afite imizingo y’indirimbo (Album) isaga 60. Mtukudzi yazize indwara y’umutima nk’uko ikinyamakuru Masvingo Mirror cyo muri Zimbabwe kibitangaza .
Yashimishije Abanyakigali mu buryo batari basanzwe bamenyereye .
Dr .Olivier Mtukudzi yamenyekanye mu njyana ya “Tuku” ndetse yanabaye Ambasaderi wa UNICEF muri Afurika y’Epfo, akaba apfuye afite imyaka 66 .
Dr .Oliver Mtukudzi yakunzwe mu ndirimbo nka Neria, Todii n’izindi. Ubwo yaherukaga mu Rwanda yavuze ko hamushimishije kuburyo yahafashe nko mu rugo he hakabiri .
Ijwi rye ry’umwimerere ndetse no gukirigita gitari biri mubyo Abanyakigali bazahora bamwibukiraho