AMAKURU

UKWEZI
pax

Igitaramo cya Easter Celebration kigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga

Igitaramo cya Easter Celebration kigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga
23-09-2020 saa 13:23' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 380 | Ibitekerezo

Igitaramo ngarukamwaka cya Easter Celebration gitegurwa n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, kigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga nyuma yo kutabera igihe gisanzwe kubera ibihe Isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus

Iki gitaramo gisanzwe kiba muri Mata buri mwaka mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza ibirori bya Pasika, ni kimwe mu bikomeye biba buri mwaka by’umwihariko mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri Mata uyu mwaka ari nabwo cyagombaga kuba ntibyakunze kuko ibikorwa bihuza abantu benshi birimo ibiterane n’ibitaramo byari byarahagaritswe ndetse kugeza uyu munsi ntibirongera gusubukurwa ahubwo ababitegura bifashisha ikoranabuhanga.

Patient Bizimana nk’umuhanzi usanzwe akora igitaramo cya Easter Celebration buri mwaka yavuze ko uyu mwaka nabwo azagikora ndetse atangaza ko kizaba mu kwezi gutaha ku Ukwakira ku matariki azatangazwa mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yagize ati “Mfite imishinga itandukanye ndimo gutegura irimo gushyira hanze indirimbo nshya ndetse ngeze kure imyiteguro y’igitaramo cya Easter Celebration giteganyijwe kuba mu kwezi gutaha.”

Kimwe n’ibindi bitaramo bisigaye biba hifashishijwe Televiziyo cyangwa YouTube bivuze ko na Patient Bizima azifashisha umwe muri iyi miyobora cyangwa yombi agafatanya n’abanyarwanda kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu gitaramo cya Easter Celebration.

Ibitaramo bya Easter Celebration, byatangijwe mu 2015, aho bimaze kubera ahantu hatandukanye harimo I Kigali n’I Rubavu.

Patient Bizimana utegura akanakora ibitaramo bya Easter Celebration kuri ubu afite indirimbo nshya yise ‘Shira impumu’ yakoranye na Tom Munyaneza.

Reba hano indirimbo nshya ya Patient Bizimana

Reba indirimbo ’Nubw’Ijoro’ Patient Bizimana yaherukaga gushyira hanze


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA