konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ese koko D’ amour yatekeye Abanyarwanda umutwe yishakira amafaranga?

Ese koko D’ amour yatekeye Abanyarwanda umutwe yishakira amafaranga?
1-04-2019 saa 07:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5447 | Ibitekerezo 1

Inkuru yabaye kimomo ko umukinnyi wa filime D’ Amour Selemani yaba yarateye abantu umutwe ko arwaye impyiko kugira ngo abone amafaranga yo kumufasha kubaho neza, yabihakanye na Shaddyboo uherutse gukora ubukangurambaga bwo kumutabariza yiyama abari kumujya mu matwi kubera ibyo ‘yise ibihuha biri ku mbuga nkoranyambaga’.

Ku ikubitiro D’ amour Selemani yagiye kwivuriza CHUK bamubwira ko arwaye impyiko imwe, nyuma y’ iminsi mike bamubwira ko n’ indi mpyiko yafashwe.

Umuntu utatangajwe amazina warwaje Selemani yabwiye Inyarwanda ko uyu murwayi yahawe transfert ajya kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare I Kanombe kugira ngo abaganga bage bakoresha imashini imufasha kuyungura amaraso mu gihe ategereje kubona ubushobozi akajya kwivuriza mu Buhinde agahindurirwa impyiko.

Uyu mugabo warwaje D’ amour yavuze ko byatangiye iyo mashini iyungurura amaraso kabiri mu cyumweru, biramanuka bijya kuri 1 mu Cyumweru, bigeraho biba rimwe mu kwezi bivuze ko ariko D’ amour yagendaga yoroherwa. Muri icyo gihe cyose ariko gutabariza D’ amour ngo abone ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde byarakorwaga.

Uyu murwaza yavuze ko amafaranga D’ amour yabonye yayafashe agahita yimuka aho yari atuye akajya gutura mu nzu nziza I Gikondo yimutse I Nyamirambo, akagura n’ imodoka, ndetse ngo akajya mu bagore, inzoga n’ itabi.

Aya makuru niyo yatumye inkuru iba kimomo ku mbuga nkoranyambaga ko D’ amour ibyo yakoze yari agakino kugira ngo abone amafaranga.

Umunyamideli Mbabazi Shadia aherutse koza imodoka mu kinamba ashakira D’ amour amafaranga yo kujya kwivuza. Yanditse kuri Instagram avuga ko hari abari kumuhamagara, abohereza utuvidewo, n’ abohereza ubutumwa bamubwira kwinjira ku kibazo cya D’ amour. Uyu mubyeyi wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yasubuje ko ibyo yakoze yabikoranye umutima w’ urukundo kugira ngo haboneke amafaranga yo kujya kuvuza D’ amour yongeraho ko atitaye kumenya niba ibivugwa ari ukuri.

Shaddyboo yakomeje avuga ko mu bari kumwandikira bamusaba kwinjira mu kibazo cya D’ amour harimo abamukanguriye gukora ubukangurambaga bwo kumushakira ubufasha.

Yagize ati “Biratangaje kubona kuvuga ngo uriya musore yatetse imitwe ngo yibonere amafaranga kandi arimwe mwakaguriraga abantu kuyatanga. Ubwo namwe mwaba mwarafatanije nawe”

Shaddy Boo yavuze ko atari byiza ko umuntu avuga ibintu atazi cyangwa adafitiye gihamya asaba abantu gusura D’ amour bakaganira nawe kugira ngo bamenye ukuri.

Kunywa inzoga n’ itabi D’ amour yabihakanye

Mukiganiro D’ amour yahagiranye n’ Isimbi yavuze ko adashobora gukora ikosa ryo kunywa inzoga n’ itabi kuko afite umuvuduko w’ amaraso.

Ku bijyanye no kuba yarimutse akajya mu nzu nziza yavuze ko akazu yabagamo I Nyamirambo kari gato, karimo igitanda n’ ibikoresho birimo na gaze ku buryo abantu bamusuraga arwaye akabura aho abicaza.

Imodoka nayo yavuze ko atari avuga ko yanditse kuri Claude.

D’ amour Selemani yavuze ko mu bukangurambaga bwakozwe yasaruyemo hafi miliyoni 9 zirimo miliyoni imwe na 700 zavuye mu bukangurambaga bwo kuri MTN na miliyoni 7 zavuye muri diaspora(Amerika n’ ibihugu by’ I Burayi).
Magingo aya nta gihamya iragaraza ko uyu mukinnyi wa Filime yaba yaratetse umutwe akanakoresha impampuro mpimbano nk’ uko bivugwa ngo yemeze abantu ko arwaye impyiko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
tete Kuya 1-04-2019

umva wowe umushinja nawe uzirwaze uteke imitwe kandi uzarware uburwayi nkubwe ubwose ko umuvuze uko wowe wavuzwa nande ko utumye ntamuntu wakongera kugirirwa neza abantu nabantu koko gukinira kubuzima bwumuntu ninkacyagihe cya94bicaga umuntu atarapha basanga agihumeka bagahorahoza wowe watsngaje ibi iturize nawe wambaye umubiri

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...