AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Gisupusupu agiye kuzenguruka igihugu mu bitaramo byamenyeshejwe Inama y’Abaminisitiri - VIDEO

Gisupusupu agiye kuzenguruka igihugu mu bitaramo byamenyeshejwe Inama y’Abaminisitiri - VIDEO
17-06-2019 saa 10:04' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9073 | Ibitekerezo 1

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village URUGWIRO kuwa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2019, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, yamenyeshejwe ibitaramo bizazenguruka intara zose z’u Rwanda, abaturage bakaba bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye barimo Nsengiyumva wamamaye ku ndirimbo Mariya Jeanne bigatuma benshi bamuhimba IGUSUPUSUPU.

Muri iyi nama y’Abaminisitiri iheruka, Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko East Africa Promoters (EAP) ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) barimo gutegura iserukiramuco ryitwa Iwacu Muzika ku nshuro ya mbere muri 2019. Iri rushwanwa rizaba iserukiramuco ngarukamwaka rizabera mu Ntara 4 zigize Igihugu cyacu no mu Mujyi wa Kigali.

Kuri iki Cyumweru, mu kiganiro twagiranye na Alain Muku ureberera inyungu za Nsengiyumva, yadutangarije ko ari mu bahanzi bazasusurutsa iri serukiramuco harimo uyu muhanzi ukunzwe cyane muri iki gihe, igitaramo cya mbere kikazatangirira i Musanze kuwa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019.

Alain Muku yadutangarije uburyo uyu muhanzi ari umuntu udasanzwe, aduhishurira ingano y’amafaranga asabwa kugirango abe yaririmba mu gitaramo runaka kandi bakaba badashobora kuyajya munsi ndetse anavuga ku mishinga idasanzwe izatuma uyu muhanzi arushaho kwandika amateka akomeye muri muzika ye. Alain Muku yanaboneyeho kuvuga ku bya muzika ye, ku ya Clarisse Karasira ndetse no ku kazi gasanzwe akora i Burayi mu bijyanye n’amategeko.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALAIN MUKU HANO:

Ikinyamakuru Ukwezi kandi cyanaganiriye na Nsengiyumva bakunda kwita Gisupusupu. Twamusanze mu rugo rwa Alain Muku ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, aho aba yaje avuye iwabo mu Burasirazuba, akahaba mu gihe ategereje kubanza gukora ibikorwa bye bya muzika bitandukanye, n’ubu akaba yarahaje ngo yitegure icyo gitaramo cya mbere azitabira i Musanze.

Nsengiyumva yadutangarije ko ubuzima bwe bwahindutse, iwabo bakaba bamufata nk’icyamamare ndetse ngo mbere yahingiraga amafaranga none ubu umuziki usigaye umufasha gukoresha abakozi bamuhingira hanyuma we n’umugore we bakagenzura imikorere y’abo bahinzi. Ibijyanye n’amafaranga akura muri muzika, n’ubwo atavuga ingano agaragaza ko amufasha kubaho neza n’umuryango we, bitandukanye n’uko yabagaho mbere agikorera ibiceri yahabwaga n’abo yaririmbiraga mu isoko.

Nsengiyumva kandi yaduhishuriye ko umuntu wamwigishije umuduri aherutse kujya kumusura amutunguye agiye kumushimira no kumuha amafaranga, ngo byaramushimishije cyane. Uyu muhanzi yaduhaye ishusho y’uko umugore we afata urwego ariho, ndetse anavuga uburyo umuziki wamuhinduye ubu akaba asigaye agaragara nk’agasore, akavuga ko abakobwa bashobora kumukunda kuko ari icyamamare ariko ngo ntibyatuma aca inyuma umugore we babyaranye abana babiri.

REBA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA GISUPUSUPU HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
FABIYE AKORERAMURIKIGARI Kuya 17-06-2019

NDASHAKA IZINDISHUTI

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...