AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Hasohotse indirimbo ya nyakwigendera Kizito Mihigo ‘ivuga ku mbabazi n’ubwiyunge’

Hasohotse indirimbo ya nyakwigendera Kizito  Mihigo ‘ivuga ku mbabazi n’ubwiyunge’
7-04-2020 saa 08:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9583 | Ibitekerezo 8

Mu gihe hagiye gushira amezi abiri umuhanzi Kizito Mihigo yitabye Imana, kuri uyu wa 6 Mata 2020 hasohotse indirimbo ye avuga ko yamagana abapfobya imbabazi n’ubwiyunge.

Tariki 17 Gashyantare 2020 nibwo ku mitima y’abakunzi b’umuhanzi Kizito Mihigo n’abakunzi b’ibihangano bye hatashye inkuru mbi, ko uyu muhanzi yiyahuriye muri kasho i Remera arapfa.

Mu buzima bwe yaranzwe no gutanga ubutumwa bwibanda ku bumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda ari nayo ndirimbo ye yasohotse nyuma y’urupfu.

Ubu butumwa yabutangiraga mu ndirimbo no biganiro Umuryango Kizito Mihigo pour la Paix watangaga.

Mu ndirimbo ye nshya yise ’Namaganye abantemera amababi’ avuga ko mu minsi ishize yamaganaga abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ariko ngo uyu munsi aramagana abapfobya imbabazi n’ubwiyunge bagamije inyungu zabo.

Mu ndirimbo ye nshya Kizito agira ati: "Nta muntu wasabira undi imbabazi, kandi nta muntu wazitangira undi, ni urugendo rw’umuntu n’Imana nyiri impuhwe n’imbabazi".

Mu ndirimbo ye Kizito aterura aririmba ko yamagana abapfobya imbabazi z’Imana bagamije inyungu zabo.

Avuga ko mu gihe gishize yaririmbye yamagana "abatoba amateka, ko ababikora batema imizi y’igiti". Ati: "Uyu munsi ndabona ngiye kwamagana abantemera amababi".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
David Kuya 14-04-2020

In our loving memory of kizito mihigo

David Kuya 14-04-2020

In our loving memory of kizito mihigo

Kizito Kuya 12-04-2020

yewe ndabona Kizito Mihigo ibye byarabaye nk’ibya Yesu neza niwe na nubu wabaye ikimenyetso kigirwa impaka RIP nshuti y’abeza Nyagasani agutuze ijabiro kwa Jambo wakoreye amahoro waririmbye azabe imbuto ya benshi

Rugwe paul Kuya 10-04-2020

Kizito yarishwe nimureke kubeshya ngo baje kurengera abacikacumu naho ni ukubamara mawa

Theo Kuya 8-04-2020

RIP Twaramukundaga. Imana ikomeze imwicaze aheza.

Ngoma Kuya 8-04-2020

Uyu mihigo abamushutse bakamukoresha ibyaha kugeza yiyahuye bahemukiye igihugu. Abanzi b’u Rwanda bakomeje guhombya igihugu n’abanyarwanda. Kwiyahura kwa kizito byatururse ku gukoreshwa n’ibigarasha mu nyungu za pilitiki yemeye. RIP

Aimee Kuya 8-04-2020

Ninde Wamwishe?Ko yiyahuye?

Uwase Kuya 7-04-2020

Nibyo abamwishe bishe Umubiri ariko ubutumwa bwe tuzakomeza kubwumva.
R.I.P Kizito Mihigo

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...