AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo ‘Christmas Carols Concert’ cya Chorale de Kigali

Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo ‘Christmas Carols Concert’ cya Chorale de Kigali
12-12-2020 saa 15:39' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1575 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bukuru bwa Chorale de Kigali bwatangaje ko ibiciro byo kwinjira mu gitaramo kizwi nka ‘Christmas Carols Concert’ cyo gufasha abakristu n’abanyarwanda muri rusange kwishimira Noheli n’Umwaka mushya muhire bitigeze bihinduka ahubwo bagumishijeho ibisanzwe n’ubwo hari benshi bakekaga ko babihanitse.

Iki gitaramo cya Christmas Carols Concert giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020 2020, kibaye mu gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID19 cyahungabanyije ubukungu mu buryo bukomeye ndetse kuri ubu ingamba zo gukumira icyo cyorezo zikaba zigikomeje.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bufatanyije n’abahagarariye Kigali Arena ari naho iki gitaramo kizabera, bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu aho bwagarutse ku bijyanye n’imyiteguro y’iki gitaramo kizaba hubahirizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, iy’Urubyiruko n’Umuco ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere , RDB.

Cyari cyitabiriwe n’abayobozi barimo Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Chorale de Kigali, Rukundo Charles Lwanga, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibya tekiniki, Hodari Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru w’iyi korali, Bigango Valentin ndetse na Perezida wa Komisiyo ya tekiniki, Shema Patrick.

Mubyo bamwe batekerezaga bijyanye n’umubare w’abantu bagomba kuzitabira iki gitaramo, harimo ibiciro bihanitse, ariko aba bayobozi batangaje ko abazitabira iki gitaramo bazishyura ibiciro bisanzwe aho ahasanzwe ari ibihumbi 5Frw, 10Frw ndetse na 15Frw mu myanya y’icyubahiro.

Hodari yavuze ko ibijyanye no kwishyura bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ubuyobozi bwa Kigali Arena ari naho hazabera iki gitaramo bwatangaje ko mu gihe cya vuba burashyiraho urubuga rwa Internet abantu bazajya bakoresha bagura tickets zo kwinjira muri Christmas Carols Concert ndetse ubu buryo bukazanakoreshwa mu bindi bitaramo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA