Umugabo w’ imyaka 42 ukomeje gukundwa mu muziki nyarwanda abikesha gucuranga umuduri akoresheje uduti n’ imfunguzo yagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru ahishura byinshi bitari bizwi ku mateka ye n’ ubuzima bwe.
Yizihiza isabukuru y’ amavuko atazi itariki yavukiyeho
Avuga ko yavutse mu 1977, bivuze ko ubu afite imyaka 42 y’ amavuko, abajijwe niba ajya yizihiza anniversaire yagize ati ‘iyo umwaka ugeze kwizihiza anniversaire byo ni razima, ewana nkibuka ya tariki navutseho”, abajijwe niba yibuka iyo tariki yavukiyeho ati “Oya” gusa avuga ko ababyeyi bamubwiye ko yavutse ari mu kwezi kwa 7.
Yaterese atagira imitungo
Nsengiyumva Francois yagiye gutereta umukobwa witwa Musabyimana Henriette atagira imitungo. Umukobwa abanza kwanga, aramubwira ati ‘itonde ibintu biva mu maboko’ aremera barabana. Uyu muhanzi wamamaye abikesha gucuranga umuduri avuga ko ubwo yashyingirwaga atari yarigeze abwira umukunzi we ko ari umuhanzi.
‘Mariya Jeanne’ yatumye amenyekana ni inkuru mpamo
Nsengiyumva yavuze ko indirimbo Mariya Jeanne ari inkuru mpamo y’ umukobwa witwa ko bahuriye mu Kinimba ka Rubona muri Gatsibo. Ati “Narigendeye gutya ndi gucuranga nk’ umuhanzi, umukobwa ndamureba gutya turaturanye mu Kinimba cya Rubona, Kiziguro muri Gatsibo. Ndamubaza nti ese mukobwa bite, witwa nde ati njyewe nitwa Mariya Jeanne, agapinga abasore bo mu cyaro dore ko abakobwa bo mu cyaro bumva ko ubuzima bwose yabushakira mu mujyi kandi burya washishoje neza no mu cyaro bwa buzima bwaboneka”
Ecouteurs za radiyo ngo zamumennye umutwe
Avuga ko umunsi wa mbere yagiye kuri radiyo yambaye ecouteur zikamumena umutwe ariko agatuza yizeye ko azamenyera. Ati “Akaririmbo bagashyizemo numva biraryoshye, nambaye Ecouteurs numva hajemo utundi tujyane turyoshye. Uziko natashye umutwe wandiye”
Avuga ko yageze mu rugo akabwira umugore we ko bamwambitse ibyuma bya kabuhariwe, ati ‘Erega wigereye I Burayi, nti no mu Rwanda naho ni nk’ i Burayi”
Kongera kuririmba mu isoko no, umuhanzi nkunda ni Jay Polly
Nsengiyumva wahoze aririmbira mu isoko ku giceri cy’ 100 mu kiganiro yagiranye na TV10 ko uyu munsi ageze ku rwego adashobora kuririmbira mu isoko ati “Ubu ng’ ubu aho ngeze ni ukuntumira mu gitaramo nkaza ngacuraga tugatarama”
Umuhanzi nkunda mu Rwanda ni Jay Polly, abajijwe indirimbo ya Jay Polly azi ati ‘Ntabwo ndakurikirana neza ariko burya fata ko iyo ukunda umuntu uba umukunda gusa”
Nubwo akunda Jay Polly ariko ngo amusabye ko bakorana indirimbo ntibyakunda atanyuze kuri boss we.
Nsengiyumva Francois wamamaye kubera akavidewo kakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ubu afite umujyanama Alain Muku umufasha muri uyu mwuga w’ ubuhanzi ninawe wamufashije gutunganya indirimbo y’ amajwi n’ amashusho yitwa ‘Mariya Jeanne’