konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ibirori bya Mutzig Beer Fest ntibikibaye uyu mwaka wa 2018

Ibirori bya Mutzig Beer Fest ntibikibaye uyu mwaka wa 2018
14-09-2018 saa 19:51' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1337 | Ibitekerezo

Ibirori bizwi nka Mutzig Beer Fest uyu mwaka wa 2018 ntibikibaye nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe buri mwaka biba, ahubwo hashyizwe imbaraga mu gutegura ibya 2019 .

Ibi birori byahagurutsaga imbaga nyamwinshi y’abakunda ibirori mu Rwanda biba bivanze no gusoma kuri ka manyina (Mutzig ) ndetse n’umuziki uryoheye amatwi uyu mwaka wa 2018 ntibikibaye kuko Bralirwa yari isanzwe ibitegura uyu mwaka yabihagaritse ahubwo igahitamo gushyira imbaraga mu gutegura neza iby’umwaka wa 2019 .

JPEG - 90.1 kb
Ibi birori abakunda ka manyinya ntibahatangwa

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye n’umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Bralirwa, Patricia Garuka Mugume, yavuze ko bahisemo gutegura neza Beer fest ya 2019.

Yagize ati”Uyu mwaka wa 2018 ntabwo twateguye Beer Fest turimo kubategurira ibintu biryoshye cyane kandi byiza kurushaho muri 2019 niyo mpamvu uyu mwaka twawusimbutse “.

Patricia yakomeje avuga ko bihaye umwanya kugirango banonosore Beer Fest ya 2019 ndetse ko hashobora no kuza umuhanzi ukomeye kurusha abaherukaga .

Beer Fest ya 2017 yaherukaga kuzamo Meddy wataramiye abanyarwanda i Nyamata nyuma y’imyaka 7 yari ishize adataramira abanyarwanda, umwaka wari wabanje wa 2016 Wizkid wo muri Nigeria niwe wari wataramiye abanyarwanda mu birori byabereye i Rugende .

JPEG - 102.9 kb
Meddy niwe waherukaga gususurutsa Abanyarwanda muri Mutzig Beer Fest yabereye Nyamata nyuma y’imyaka 7 adataramira Abanyarwanda .
JPEG - 200.4 kb
Abantu baba ari uruvunganzoka muri Mutzig Beer Fest gusa uyu mwaka ntibazajya muri ibi birori

Amafoto:Igihe na Ngendahimana Samuel


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...