AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibya CANO byashyizweho akadomo birangiye M.Irene asubiranye na Vestine&Dorcas

Ibya CANO byashyizweho akadomo birangiye M.Irene asubiranye na Vestine&Dorcas
10-07-2021 saa 15:30' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2585 | Ibitekerezo

Mu minsi itatu yose ku mbuga nkoranyambaga ntacyavugwaga atari inkuru yerecyeye iby’itandukanya rya Murindahabi Irene n’abahanzikazi Vestine&Dorcas yari asanzwe afasha aho byavugwaga ko bapfuye YouTube Channel byanatumye hazamurwa ikiswe CANO. Gusa byarangiye basubiranye mu mikoranire.

Byatangiye Murindahabi wihimbye M. Irene atangaza ko Kompanyi ye ya yabaye ihagaritse gukorana na bariya bahanzikazi yafashije kumenyekana.

Nyuma haje inkubiri idasanzwe ubwo umubyeyi wa bariya bakobwa witwa …yashyiraga hanze urwandiko rwa paji enye yasobanuraga ibyo yavugaga ko ari intandaro y’itandukana rya M.Irene na Vestine&Dorcas.

Muri iyi nyandiko avugamo ko M Irenge yagiye yungukira muri bariya bana be ndetse ngo ko yabambuye YouTube Channel akaba akomeje kuyikamamo akayabo.

Uyu mubyeyi kandi yavugaga ko umunyamategeko w’umuryango wabo yasabye M.Irene gutanga ibisobanuro byimbitse bitaba ibyo bakitabaza RIB.

Ibi byatumye benshi batanga ibitekerezo byinshi bamwe banavuga ko hari abihishe inyuma ya birya bikorwa barimo ngo abagiriye ishyari M.Irene.

Benshi banenze abashatse kuburizamo imikoranire ya M.Irene na bariya bahanzikazi ku buryo hari n’aberuye ko bashenguwe no kuba M.Irene adakomezanyije na bariya bakobwa yazamuye.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hasohotse amashusho aragaza M.Irene, Vestine&Dorcas n’umubyeyi w’aba bakobwa, M.Irene ari we witangariza ko azakomeza gukorana na bariya bahanzikazi.

Ni inkuru yashimishije bamwe mu bari bashenguwe no kuba batandukanye, bavuga ko bariya bakobwa bakwiye gukomeza gufashwa kuzamura impano yabo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA