AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyihariye ku rugendo rwa Marchal Ujeku ukomeje guhesha ikuzo Ikirwa cya Nkombo

Ibyihariye ku rugendo rwa Marchal Ujeku ukomeje guhesha ikuzo Ikirwa cya Nkombo
24-07-2020 saa 11:59' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3404 | Ibitekerezo

Ujekuvuka Emmanuel [Marchal Ujeku], ni umuhanzi ukomeje guserukira neza u Rwanda abinyujije njyana yatangije yise ‘Nkombo Style’ ifite umwihariko w’Ururimi shami rw’Amahavu, rukoreshwa n’abatuye mu kirwa cya Nkombo.

Uyu musore ni umwana wa karindwi mu bana 14, yakunze umuziki akiri umwana dore ko yakuriye Itorero ry’Abasamyi ba Nkombo rizwi cyane hano mu Rwanda ariko rikomoka mu Burengerazuba.

Kimwe n’undi mwana wese wavukiye mu Kirwa cya Nkombo yanakuranye inzozi zo kugera I Kigali.

Marchal Ujeku kuri ubu afite imyaka 28 y’amavuko. Yize amashuri abanza iwabo mu kirwa cya Nkombo aza gukomereza mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke [Saint Joseph Nyamasheke], aho yize Imibare, Ubugenge n’Ubutabire.

Yize mu Buhinde ibijyanye n’ubuganga ariko aza kubivamo ajya kwiga Ubwubatsi muri Makerere University ndetse n’Ubucuruzi Mpuzamahanga muri Mount Kenya University. Ubu ari gushaka impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu by’ubucuruzi.

Ubwo yari arangije kaminuza mu 2016, nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere itunganyijwe mu buryo bw’amajwi [muri studio].

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi amaze gukora indirimbo nyinshi hafi ya zose zitunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.


Ikiganiro twagiranye na Marchal Ujeku

Marchal Ujeku amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo ‘Ntakazimba’, ‘Bombole Bombole’, ‘Omwana akwira’ yakoranye na Mani Martin, ‘Bikongole’, Kuch Kuch Rwanda’ yahuriyemo n’Umuhinde Ross T Nathan wakunze ibihangano bye ndetse na Mutima n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko yahisemo kuza mu muziki azanye ikintu gishya ‘Nkombo Style’ byabanje kumugora cyane ko abantu benshi yagishaga inama bamucaga intege.

Ati “Nk’intego nari narihaye narabikoze, mpera ku ndirimbo nise ‘Bombore Bombore’, ariko naje kugira amahirwe n’umugisha abanyarwanda barabyakira binyereka ko ibyo benshi bambwiraga ko bidashoboka ndabikora birakunda.”

Ni umwe mu bazi inyungu y’umuziki

Marchal Ujeku uvuga ko yinjiye mu muziki adafite intego yo kuririmbira kwamamara ahubwo yashakaga ko impano afite mu gutanga umusanzu mu guhindura umuryango nyarwanda, kuvugira abatuye ku Nkombo ndetse no kuba yayibyaza umusaruro.

Ubwo yari amaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yatangiye gutumirwa mu birori bitandukanye haba mu Rwanda ndetse no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kugeza n’ubwo yigeze no gutumirwa n’Umwami wo mu kirwa cy’Ijwi.

Yakomeje agira ati “Nkirangiza kwiga kaminuza ntabwo nigeze nshaka akazi, nari mfite ibyo nize nakora ariko numvaga ko impano mfite mu muziki yangaburira kandi niko byagenze natangiye gukora ibitaramo amafaranga nkuyemo nkayashora mu bundi bucuruzi ariko njye ngakomeza gukora umuziki.”


Ikiganiro twagiranye na Marchal Ujeku

Marchal Ujeku kuri ubu afite inzu ifasha abahanzi ya ‘Culture Empire Label’, avuga ko yayishinze agamije gufasha abakiri bato bafite impano ariko akanafasha n’ibyamamare.

Ati “Naje no gutekereza kubw’uko ubufasha nabonye mu muziki atari njye gusa bugomba kugirira inyungu nza gushaka uko nakora Label ifasha abakiri bato cyane cyane abafite impano. Intego nyamukuru ni uko amahirwe nagize yo gukora umuziki abanyarwanda bakanshyigikira nanjye nafasha abandi.”

Uyu muhanzi avuga ko yatangiye umuziki bigoranye nta muntu umushyigikira afite ariko ubu yishimira ko abanyarwanda bakunze umuziki we bigatuma atera imbere ndetse akaba yarakuye byinshi muri muzika.

Uretse kuba afite Label ya Culture Empire, uyu musore anafite ikigo gikora ibijyanye n’ubwubatsi cyitwa Marchal Construction Group ndetse akaba afite n’ibindi bikorwa by’ubushabitsi avuga ko byose abikesha umuziki.

Uko yacuruje isambaza Nyabugogo

Marchal Ujeku nk’umuntu wavukiye ku nkombo avuga ko kuva iwabo agera mu Mujyi wa Kigali ari urugendo rwari rukomeye kuko byari bigoye ko wabona umuntu w’iwabo uza muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda uko yishakiye.

Ati “Urugendo rwanjye kuva ku Nkombo kugera muri Kigali narwita nk’amateka akomeye cyane kuko kera ngituye ku Nkombo ikintu cya mbere nifuzaga ni ukuba nakandagiza ikirenge muri Kigali. Byari bigoye cyane kuko wasangaga n’ababyeyi batubwira ko ahantu kure bazi ari mu Karere ka Rusizi. Nahise numva rero kugira nzahagere ari umuziki cyangwa se kwiga.”

Yakomeje avuga ko yarinze arangiza amashuri abanza ataragera muri Kigali. Mu wa Kabiri w’amashuri yisumbuye nibwo bakoze igeregezwa bababwiye ko abazatsinda bazabatembereza muri Kigali, aza kugira amahirwe aza muri abo bitwaye neza.

Ati “Urugendo ntabwo rwanyoroheye kuko nkirangiza kwiga nahise nshaka uko naza gukomeza ubuzima muri Kigali. Naraje byari bigoye, nari ntegereje kureba niba naritwaye neza mu kizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye. Nahise nerekeza Nyabugogo, ntangira gucuruza isambaza kuko nifuzaga guteza imbere ibikomoka iwacu kandi n’izo Sambaza zaturukaga mu Kivu.”

Yegereye ababyeyi bacuruzaga Isambaza i Nyabugogo ajya muri Koperative, akajya azidandaza mu Ndobo. Nyuma yaje gutsinda ajya kwiga muri Kaminuza atangira gusunika ubuzima.

Ati “Nabikoze ari nko gushaka amaramuko ariko naje gusanga ari ubucuruzi bwiza kuko byaranyungukiye, bimaze kunyungukira kuko nari natangiye gushaka ibyangombwa byo kujya kwiga hanze mpita mbihagarika ariko mbisigira abandi bantu.”

Marchal Ujeku kuri ubu ari gutegura alubumu ye ya mbere yitiriye indirimbo ye ‘Bambore Bambore’ avuga ko yatinze kuyirangiza ariko impamvu ikaba iy’uko akunda gukora ibintu yahaye umwanya kandi yumva ko ari yatanze ibyo yagombaga gutanga byose.

Uyu muhanzi avuga ko kugira ngo umuntu agere ku nzozi ze asabwa kubaha by’umwihariko ababyeyi be akabanza gukora ibyo bamusaba birimo kwiga akarangiza amashuri noneho akazakora ibijyanye n’inzozi ze amaze gukura.

Ikiganiro twagiranye na Marchal Ujeku

Reba zimwe mu ndirimbo za Marchal Ujeku


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA