AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyihariye kuri film igiye kugaragaramo abarimo Nsengiyumva ‘Igisupusupu’

  Ibyihariye kuri film igiye kugaragaramo abarimo Nsengiyumva ‘Igisupusupu’
19-11-2020 saa 17:44' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1114 | Ibitekerezo

Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’ yayobotse inzira y’abanyamuziki bagenzi be bamaze kwinjira muri film ndetse akaba agiye kugaragara mu yanditswe n’abarimo umujyanama we, Mukuralinda Alian [Alain Muku].

Nsengiyumva agiye kugaragara muri film yitwa ‘Inshinzi Series’ imaze iminsi itambuka ku rukuta rwa YouTube runyuzwaho ibikorwa bya Label ya Boss Papa ya Alain Muku.

INSHINZI ni filme y’uruhererekane, ishingiye ahanini ku bakobwa babiri, Teata na Kanyana bagizwe imfubyi kuri nyina n’umugabo wari warashatse nyina bwa kabiri no kuri se na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo kubona akarengane ndetse n’ihohoterwa bagiriwe,Teta yahisemo kwihorera ahemukira abagabo bikabije, harimo abo yibye abandi ndetse akanabica.

Nsengiyumva rero azagaragara muri iyi film ari umushoramari ukorana n’uwitwa Musfata [Irunga], uyu akaba yaranabaye inziramakosa y’ubushinzi bwa Teta kandi nyamara yari avanywe muri Amerika no gushaka umwana we yabuze.

Reba hano igice giheruka cya film inshinzi

Iyi film kuri ubu hamaze gusohoka ibice birindwi [Episodes 7], aho uwayanditse afatanyije na Alain Muku, Robin Dushimimana Prudence yabwiye UKWEZI ko bayiteguye bagamije kugira ngo batange umusanzu mu iterambere rya sinema.

Yakomeje avuga ko “Ikibuga twarakize neza kandi dufite umwihariko tuzanye, amashusho menshi hano byitwa ko ari film ari mu bwoko bwa comedy, ibyo abahanga bita home videos !”

“Kenshi usanga guhera, Ku myandikire (scripts), imikinire (acting), imiyoborere ya film (Directing), camera angles, sound n’ibindi, usanga hari amashusho menshi atabyubahiriza.”

Dushimimana usanzwe azobereye mu kwandika film yavuze ko hari benshi bibwira ko gutereka camera ahantu, amashusho yose iri bufate, ari bwitwe film kandi muby’ukuri ari ukwibeshya, ari nabyo baje gukosora.

Ati “Ibyo hamwe n’ibindi byinshi nk’urugero ubwoko bw’inkuru n’imitunganirize yazo, biri muri bimwe dufitiye abanyarwanda n’abandi bakunda film, kandi twizeye ko impunduka twitwaje zizabera uruganda rwa sinema Rwanda umusemburo n’umusingi utajegajega.”

Nsengiyumva yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Isubireho’ kuri ubu imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 805 kuri YouTube.

Reba hano igice giheruka cya film inshinzi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA