AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Icyamamare Miley Cyrus uherutse gusomerwa n’ umufana mu ruhame yavuganye uburakari

Icyamamare Miley Cyrus uherutse gusomerwa n’ umufana mu ruhame yavuganye uburakari
5-06-2019 saa 16:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2064 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi w’ icyamamare ku Isi Miley Cyrus wamamaye mu ndirimbo nka ‘Wrecking ball’ yavuganye uburakari nyuma y’ uko hirya no hino hakomeje gucicikana video y’ umufana agerageza ku musoma ku ngufu.

Uyu muhanzi mu butuma yashyize kuri twitter yakoresheje ngenga ya gatatu y’ ubumwe ariko niwe wivugaga aho yavuze ko nta muntu ushobora kumusumira atabimwemereye.

Mu buryo bwahuranyije yasubizaga abakoresha imbuga nkoranya mbaga bamwihaye bavuga ko ibyamubayeho ari we wabyikururiye bitewe n’ amagambo aririmba ndetse n’ imyambarire ye.

Miley Cyrus mu minsi ishize ubwo yari muri Espagne nibwo ibi byamubaye. Nk’ uko bigaragara muri video yafashwe n’ umuturage wo muri Espagne Miley Cyrus n’ umugabo we Liam Hemsworth bari baherekejwe n’ abashinzwe umutekano wabo bari ku nyura mu kivunge cy’ abantu ubwo ibi byabaga.

Uyu muhanzikazi yanditse ati “Ashobora kwambara ibyo ashaka, ashobora kuba isugi, ashobora kuba uwaryamanye n’ abagabo 5 batandukanye. Ashobora kuba afite umugabo, ashobora kuba afite umukunzi. Ashobora kwambara ubusa. NTASHOBORA GUSUMIRWA ATABYEMEYE”.

Mu bigaragara , Miley Cyrus yasubizaga umuntu wamubwiye ngo ‘ushaka gukurura abagabo witeze iki ?’.

Miley Cyrus n’ umugabo Liam Hemsworth


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA