AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Igitaramo Orchestre Impala yakoze kigapfiramo umuntu, cyasize umugani - VIDEO

Igitaramo Orchestre Impala yakoze kigapfiramo umuntu, cyasize umugani - VIDEO
3-07-2019 saa 10:01' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3244 | Ibitekerezo

Igitaramo cyakozwe na Orchestre Impala de Kigali kikaza gupfiramo umuntu wari wuriye igiti ashaka kureba uko Impala zicuranga, yasize umugani wakwiriye u Rwanda rwose kuko ari nawe abantu baje gukomoraho imvugo igira iti: “Nta cyabuza Impala gucuranga”.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi cyagiranye na Sebigeri Paul uzwi nka Mimi La Rose uri mu bambere bashinze Orchestre Impala mu mwaka w’1974, yadusobanuriye uburyo iyi mvugo yabaye nk’insingamigani ngo “Ntacyabuza Impala gucuranga” yaturutse ku rupfu rwatewe n’urukundo iyo Orchestre Impala yakundwaga, umwe mu bakunzi babo akaza gupfa yatwawe n’umuziki w’Impala yumviraga mu giti.

Ibi umusaza Mimi La Rose abibara nk’ibyabaye ejo, nyamara ni ibyabaye mu myaka irenga 30 ishize. Ni igitaramo cyari cyabereye i Nyamagabe mu majyepfo y’u Rwanda, abantu baba benshi bamwe bajya mu biti ngo babashe kureba neza igitaramo. Noneho umwe mu bari buriye ibiti aza gutwarwa n’umuziki w’Impala yibagirwa ko ari mu giti, amanuka hejuru yikubita hasi arapfa, Impala zishaka guhagarika igitaramo ariko abaturage barabyanga bati ’Ntacyabuza Impala gucuranga".

Mimi La Rose kandi yanasobanuye nyinshi mu ndirimbo baririmbye, zirimo iyitwa ’Niba utaravuzwe bahimbye kubera uburyo bagiye i Burundi bakaririmba neza Perezida wabo icyo gihe akabaha imodoka ariko abategetsi bariho mu Rwanda icyo gihe bakanga kuyiha Impala, bagahita bahimba indirimbo babanenga n’ubwo batavuzemo amazina. Uyu musaza kandi yanavuze byinshi mu bikorwa n’imishinga mishya ya Orchestre Impala yongeye kwihuza ikanongerwamo amaraso mashya.

REBA VIDEO UKO MIMI LA ROSE ABISOBANURA BYOSE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...