AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Igitaramo cya Chorale de Kigali kiranyura kuri Televiziyo Rwanda na YouTube

Igitaramo cya Chorale de Kigali kiranyura kuri Televiziyo Rwanda na YouTube
24-12-2020 saa 14:40' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1090 | Ibitekerezo

Igitaramo cyo gufasha abanyarwanda kwizihiza Noheli cya ‘Christman Carols’ gikorwa na Chorale de Kigali, muri uyu mwaka kigiye kubera kuri Televiziyo Rwanda no ku rukuta rwa YouTube rw’iyi korali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Chorale de Kigali igiye gukorera igitaramo cya ’Christmas Corols Concert 2020’ hifashishijwe ikoranabuhanga nyuma y’uko icyo yari yateguye cyari kuba tariki 19 Ukuboza 2020 gihagaritswe bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

RBA, yatangaje kuri Twitter ko iki gitaramo kiraba kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, guhera i saa Yine z’Ijoro [10:00pm].

Biteganyijwe ko iki gitaramo kiraba nyuma y’Igitambo cya Misa cya Noheli nacyo kiratambuka kuri Televiziyo Rwanda guhera I saa Tatu z’ijoro.

Igitaramo ngarukamwaka cya ‘Christmas Carols’ ni kimwe mu bitaramo bisanzwe byitabirwa n’abantu benshi cyane bakunda amajwi meza ajyana n’ubuhanga mu muziki by’abagize Chorale de Kigali iri mu zifite amateka kandi zikunzwe n’Abaakristu Gatolika.

Mu kiganiro iyi korali iherutse kugirana n’abanyamakuru mbere bavuze ko bamaze igihe kinini bitegura kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza Noheli no kwinjira mu mwaka mushya wa 2021.

Uburyo bari babanje kwiteguramo ni ubwo gukorera iki gitaramo kuri Internet ndeste no kuri Televiziyo ariko nyuma haza gusohoka amabwiriza yemerera abantu gukora ibitaramo ariko nyuma y’icyumweru inzego zishinzwe ubuzima zongera gutangaza ko ibitaramo bikwiye gusubikwa ari nabwo Chorale de Kigali yahise isubira ku gukorera iki gitaramo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966. Igizwe n’abanyamuryango basaga 150, abarenga 80% bakaba ari urubyiruko biganjemo abize umuziki mu mashuri arimo iry’I Muhanga ryahoze ku Nyundo n’andi mashuri atandukanye.

Ni Chorale imaze kumenyekana cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga, kubera indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku bakunzi bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbambo ndeste n’izo ibagezaho kuri shene yabo ya Youtube.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA