AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Iki cyumweru kirarangira Meddy afite umupfumbata…Azarongora ku wa Gatandatu

Iki cyumweru kirarangira Meddy afite umupfumbata…Azarongora ku wa Gatandatu
20-05-2021 saa 12:40' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3570 | Ibitekerezo

Ngabo Medard uzwi nka Meddy, iki cyumweru kiramusiga ari umugabo wa Mimi Mehfra kuko bateganya gukora ubukwe ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki 22 Gicurasi.

Ubukwe bwe bwari butegerejwe na benshi basanzwe bakunda uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo.

Amaherezo y’inzira ni mu nzu rero, Ngabo Medar AKA Meddy azakora ubukwe n’uriya mukobwa w’Umunya-Ethiopia bamaze igihe bari mu rukundo dore ko yari yaramaze kumwambika impeta amusaba kuzamubera umugore.

Biteganyijwe ko imihango y’ubukwe izabera muri Leta Zunze Ubumwe za America aho bombi basanzwe batuye ikazabera mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.

Ubu bukwe kandi buzitabirwa na bimwe mu byamamare byo mu Rwanda birimo n’abahanzi basanzwe bakorana bya hafi na Meddy.

Bamwe mu bazwi bazataha ubu bukwe ni Ruhumuriza James uzwi nka King James unamaze iminsi uri muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yagiye atashye ubu bukwe bwa mugenzi we baririmba injyana imwe ya R&B.

Biteganyijwe ko nyuma y’ubukwe bwabo, Meddy n’umufasha we bazaza muri Africa aho bazerecyeza mu Rwanda no muri Ethiopia na ho bakazahakorera ibirori byo gushimisha inshuti n’abavandimwe bakuranye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA